issa
Kigali:Umusore yiyahuye asimbutse mu igorofa rya 13

Jun 4, 2025 - 16:56
 0

Umusore w'imyaka 20 y'amavuko witwa Ishimwe Thierry yiyahuye asimbutse mu igorofa rya 13 ryo mu nyubako yo Kwa Makuza ahita apfa.

Ahagana saa kumi zuzuye zo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Kamena 2025, nibwo uyu musore uvuka mu Murenge wa Runda mu Kerere ka Kamonyi yasimbutse aturutse mu igorofa rya 13 ryo mu nyubako yo kwa Makuza ahita apfa.

Bamwe mu batagabuhamya bavuga ko yiyahuye bitewe n'ikibazo yari afitanye n'umukunzi we witwa Viliginia.

Umwe yagize ati "Twumvise bavuga ngo yavuze ngo ibi Byose na Viliginia ubiteye."

Gusa andi makuru avuga ko uyu musore yasanganywe telefone n'ibarwa yandikiye ababyeyi be abanenga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umusigire w'Umurenge wa Nyarugenge, Ndabaramiye Dodos, we yambwiye UKWELITIMES, ko batari bamenya icyatumye uyu musore yiyahura.

Ati " Nibyo yiyahuye,yasimbutse avuye mu gorofa rya 13 Kwa Makuza ahita apfa n'ubu niho turi."

Ubwo uyu musore yamaraga kwiyahura inzego z'umutekano zahise zihagera.

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru umurambo wa Nyakwigendera wari ukiri mu muhanda hategerejwe imodoka itwara imirambo kugirango iwujyane.

Jun 5, 2025 - 01:28