issa
Jeannette Kagame: “Umuryango ushikamye ni wo ukomeza u Rwanda rutekanye”

Aug 31, 2025 - 20:35
 0

Jeannette Kagame yibukije ko umuryango ushikamye ariwo shingiro ry’u Rwanda rutekanye

Mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu azwi nka National Prayer Breakfast, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko iterambere u Rwanda rugezeho n’ubuzima bwiza Abanyarwanda babamo bishingiye ku muryango ushikamye, uharanira indangagaciro n’ubumwe.

Ati: “ababona u Rwanda rwacu rutoshye, rutekanye kandi ruteye imbere, ukabona n’Abanyarwanda basobanutse, ni ukubera ko umuryango ubabyara, ukabarera bunze ubumwe kandi ukonsa u Rwanda n’indangagaciro zituranga.”

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Leaders Fellowship, Moses Ndahiro, yavuze ko aya masengesho amaze imyaka 30, kuko bwa mbere yabaye mu 1995. Yavuze ko urugendo rw’imyaka itatu z’igice rwaranzwe no gusengera igihugu no kungurana ubumenyi mu nzego zitandukanye.

Pasiteri Didier Habimana, ukorera muri Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UNECA), yagaragaje ko umuryango ariwo musingi w’igihugu. 

Yagize ati “Umuryango nujya hamwe, Isi izajya hamwe. Mama Tereza yabajijwe icyo yakora ngo ahindure Isi, yahise asubiza ko niba ushaka guhindura Isi ugomba gukunda umuryango wawe. Kubaka umuryango utekanye ni umurage ukomeye.”

Yanibukije ko nta mpamvu n’imwe yatuma Abanyarwanda bemera ko ibiyobyabwenge n’ubusinzi biganza ubuzima bwabo n’imibereho ya buri munsi.

Abitabiriye aya masengesho basangijwe ubuhamya bw’abubatse ingo, by’umwihariko izitaramara imyaka myinshi. Pasiteri Lambert Bariho yasabye ko abagiye kurushinga bahabwa ubujyanama bukwiye bugamije kubaka urugo ruhamye.

Nadine Umutoni Gatsinzi yagaragaje ko abashakanye bagomba guharanira ko inshingano z’akazi zitabibagiza kubaka umuryango wishimye.

Umuhanzi Dr. Thomas Muyombo uzwi nka Tom Close n’umugore we Tricia Niyonshuti basangiye ubunararibonye mu rugendo rw’imyaka 12 bamaze bubatse. Bavuze ko kuganira, gushyira hamwe no kumenya ibyo buri umwe akunda ari byo byabafashije gukomeza kubana mu mahoro no mu rukundo.

Aya masengesho yibukije ko umuryango ushikamye ari wo utanga ishusho y’igihugu gitajegajega, giteye imbere kandi gitekanye.

Aug 31, 2025 - 20:39