
Uburusiya bwarashe igisasu cyahitanye Abanya Ukraine barenga 30
Volodymyr Zelenskyy avuga ko abantu benshi bishwe abandi bagakomereka ubwo bari mu muhanda bagiye mu rusengero kuri iki cyumweru
Nibura abantu 32 bapfuye abandi bagera ku 100 barakomereka mu gitero cya misile ebyiri Burusiya bwagabye mu mujyi wa Sumy wo muri Ukraine
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine witwa Andrii Sybiha avuga ko kugaba igitero nka kiriya ku munsi w’Imana( ku Cyumweru) ari igikorwa cya Sekibi.
Avuga ko ababishinzwe mu gihugu cye bari gutegura ibisobanuro birambuye kuri kiriya gitero gifatwa nk’icyaha cy’intambara.
Ukraine ivuga ko bibabaje kuba hari hemeranyijwe agahenge ariko bikaba bitangaje kuba Moscow itabyubahirije.