issa
Nigeria: Abasirikare babiri n’umupolisi umwe baguye mu gitero cy’umutwe witwaje intwaro

Feb 8, 2026 - 15:28
 0

Abasirikare babiri n’umupolisi umwe bishwe mu gitero cyagabwe n'abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro ku rusengero rwa Gatolika mu majyaruguru ya Nigeria, nk’uko byatangajwe na Kiliziya Gatolika ndetse na Polisi y’icyo gihugu.

Nk’uko byatangajwe, icyo gitero cyagabwe ku rugo rw’umupadiri ku wa 7 Gashyantare 2026, mu gace ka Kaura gaherereye muri Leta ya Kaduna mu majyaruguru ya Nigeria. Iki gitero cyahitanye abasirikare babiri n’umupolisi umwe, hanashimutwa umupadiri n’abantu bari kumwe.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Diyosezi Gatolika ya Kafanchan muri Nigeria rivuga ko Padiri Nathaniel Asuwaye washimuswe ari umushumba wa Paruwasi ya Holy Trinity iherereye mu gace ka Karku. Abayobozi b’iyo Diyosezi bavuze kandi ko uwo mushumba yashimutanwe n’abantu bari kumwe.

Umuvugizi wa Polisi ya Nigeria muri Leta ya Kaduna, Benjamin Hundeyin, yemeje ko icyo gitero cyagabwe n’umutwe witwaje intwaro utahise umenyekana, gihitana abasirikare babiri n’umupolisi umwe baguye mu mirwano yabaye hagati y’inzego z’umutekano n’uwo mutwe witwaje intwaro Polisi y’icyo gihugu yise abajura bitwaje intwaro.

Yagize ati “Inzego z’umutekano zahise zitabara, zikurikirana abagabye igitero, habaho kurasana, bamwe mu bagizi ba nabi baricwa, ariko ku bw’amahirwe make abasirikare babiri n’umupolisi umwe bahasiga ubuzima.”

Ibi bibaye mugihe inzego z’umutekano za Nigeria zimaze imisi zikajije ingamba zo kurwanya no guhashya imitwe yitwaje intwaro mu bice bitandukanye by’icyo gihugu.

Kugeza ubu, Polisi ya Nigeria yatangaje ko ikomeje ibikorwa byo gushakisha abashimuswe ngo basubizwe mu miryango yabo, nubwo bamwe mu baturage bakomeje kuvuga ko bafite ibibazo by’umutekano muke.

Feb 8, 2026 - 16:48