Muhanga: Polisi yasabye urubyiruko gukomeza kugira uruhare mu bikorwa birwanya ibyaha no kubungabunga umutekano
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakanguriye urubyiruko, by’umwihariko rw’abakorerabushake, gukomeza kugira uruhare rugaragara mu bikorwa byo gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano w’abaturage.
Ni ubutumwa bwagarutsweho ubwo mu Karere ka Muhanga haberaga igikorwa cy’ubukangurambaga kitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo Polisi, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’urubyiruko rw’abakorerabushake, hagamijwe kwibukiranya uruhare rukenewe mu kwirinda no gukumira ibyaha binyuze mu gutangira amakuru ku gihe.
Urubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga rwavuze ko rwungukiyemo byinshi bigiye kubafasha gukomeza kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha bitaraba no gushishikariza bagenzi babo kwirinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko.
Uwitwa Asiphie Jennete, umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake rwitabiriye ubu bukangurambaga, yavuze ko amahugurwa n’inama bahabwa buri gihe bibafasha gusobanukirwa neza uruhare rwabo nk’urubyiruko mu kubungabunga umutekano no guteza imbere igihugu.
Ati “Turacyari bato kandi dufite imbaraga, ubu bumenyi bagenda badusangiza rero budufasha kwiyumva nk’imbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba. Ibyo natwe rero nk’urubyiruko bikadufasha gukorera igihugu imirimo igifitiye akamaro.”
Inzego zitandukanye zitabiriye iki gikorwa cy’ubukangurambaga zasabye urubyiruko kurushaho kwirinda ibishobora kurwangiriza ejo hazaza, rugakoresha imbaraga rufite mu bikorwa byubaka igihugu no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga, SSP Sano Nkeramugaba, yasabye urubyiruko gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu gutahura no gukumira ibyaha mbere y’uko biba.
Ati “Rubyiruko mwitezweho kugira uruhare mu iterambere ry’ejo hazaza, turabasaba rero kubiharanira mukorana n’inzego zitandukanye, mugatangira amakuru ku gihe kugira ngo dufatanye mu gukumira icyaha mbere y’uko kiba.”
Yavuze ko ibikorwa by’urubyiruko bigaragara ndetse bishimwa, avuga ko urubyiruko rw’abakorerabushake ari abafatanyabikorwa b’ingenzi Polisi y’u Rwanda yishingikirizaho mu bikorwa byo gukumira ibyaha no gushishikariza abaturage kubahiriza amategeko.
Umuyobozi Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric, yashimiye urubyiruko rw’abakorerabushake rugira uruhare mu bikorwa byubaka igihugu, anarusaba kwitabira gahunda zose za Leta zishoboka.
Yagaragaje ko iyo urubyiruko rwitabiriye gahunda zitandukanye za Leta zirimo no kubungabunga umutekano, bituma ibyaha byinshi bikumirwa hakiri kare kandi bikanafasha abaturage kurushaho kugira imibereho myiza.

Kinyarwanda
English
Swahili








