issa
Nicolas Sarkozy yakatiwe gufungwa imyaka 5 azira amafaranga yahawe na Gaddafi

Sep 25, 2025 - 17:11
 0

Uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, w’imyaka 70, yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucura umugambi mubi kijyanye n’amafaranga yemejwe ko yahawe mu buryo bunyuranyije n’amategeko na Muammar Gaddafi, wahoze ayobora Libya.

Urukiko rwa Paris rwavuze ko Sarkozy yahishe uruhare rwe mu guhabwa aya mafaranga mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu matora ya Perezida yabaye mu 2007, ariko rumugira umwere ku bindi byaha bikomeye birimo ruswa n’ikoreshwa ry’amafaranga y’inkunga zitemewe.

Amakuru y’ibanga hagati ya Sarkozy na Gaddafi 

Nk’uko ubushinjacyaha bubivuga, Sarkozy yemeye gukorana bya hafi na Col. Gaddafi, ndetse binavugwa ko yatanze ubufasha kugira ngo Gaddafi atagira ibibazo mu Burayi no muri Amerika. Uru rugwiro hagati yabo ngo rwari rugamije kuzamura amahirwe ya Sarkozy mu matora.

Umucamanza Nathalie Gavarino yavuze ko hari ibimenyetso byerekana ko Sarkozy yemereye abamufashaga kwegera abayobozi ba Libya, kugira ngo bamusabe inkunga yo kumufasha mu kwiyamamaza. Nubwo bimeze bityo, urukiko rwanzuye ko nta gihamya ifatika igaragaza ko ayo mafaranga yahise akoreshwa mu bikorwa byo kwiyamamaza. 

Ihazabu n’igifungo 

Sarkozy yahanishijwe igihano cyo gufungwa imyaka itanu, harimo imyaka itatu isubitse (atarajya muri gereza). Aramutse ajuriye, hari amahirwe make ko yakomeza kuburana ari hanze. Azanishyura ihazabu y’€100,000.

Nubwo Sarkozy atari bwo bwa mbere ahamwe n’ibyaha, ni bwo bwa mbere mu mateka y’u Bufaransa umuntu wabaye Perezida ahabwa igihano ashobora no gukorera muri gereza.

Iperereza kuri Sarkozy ryatangiye mu 2013, ubwo Saif al-Islam, umuhungu wa Gaddafi, yatangazaga ko se yahaye Sarkozy miliyoni z’amayero mu rwego rwo kumufasha gutsinda amatora. Byaje gushimangirwa na Ziad Takieddine, umucuruzi ukomoka muri Liban, wavuze ko ayo mafaranga yari agera kuri miliyoni 50 z’amayero.

Hari n’abandi banyapolitiki b’Abafaransa bivugwa ko bari bafatanyije na Sarkozy muri uyu mugambi. Abo barimo abahoze ari abaminisitiri Claude Guéant na Brice Hortefeux. Urukiko rwahamije Guéant ibyaha bya ruswa, naho Hortefeux ashinjwa gucura umugambi mubi.

Sarkozy amaze imyaka myinshi akurikiranyweho ibyaha bitandukanye. Mu 2021, urukiko rwamuhamije icyaha cyo kugerageza guha ruswa umucamanza kugira ngo amuhe amakuru y’ibanga, maze akatirwa igifungo cy’imyaka itatu, harimo umwaka umwe yagombaga gukorera mu rugo yambaye igikoresho kigenzura aho aherereye (bracelet électronique).

Mu 2024, yahawe igifungo cy’umwaka umwe, harimo amezi atandatu adasaba kujya muri gereza, azira gukoresha amafaranga menshi mu matora yo kongera kwiyamamaza. Ibi byose bikaba byaragaragaje ko nubwo atakiri ku butegetsi, amategeko akomeza kumukurikirana.

Nubwo afite uburenganzira bwo kujirira, Sarkozy ashobora koherezwa muri gereza yo i Paris mu minsi ya vuba. Ibi byaba ari isomo rikomeye ku bayobozi b’u Bufaransa n’abandi bari ku butegetsi, ko n’ubwo waba warigeze kuyobora igihugu, ubucamanza bushobora kukugenza nta kurobanura.

Sep 25, 2025 - 17:24