Nicolas Sarkozy yagejejwe muri gereza
Urukiko rwa Paris rwategetse ko uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, atangira igifungo cy’imyaka itanu nyuma yo guhamywa icyaha cyo kwakira inkunga itemewe y’amafaranga yaturutse muri Libya mu gihe yiteguraga amatora yo mu 2007.
Sarkozy yinjiye muri gereza ya La Santé i Paris, aho agiye kurangiriza igihano cye. Ni ubwa mbere mu mateka y’u Bufaransa Perezida wabayeho ajya gufungwa mu buryo bwemewe n’amategeko.
Urukiko rwavuze ko ibyaha yakoze “bifite uburemere bukomeye” kandi bihungabanya ubwisanzure n’ubunyangamugayo by’amatora.
Sarkozy w’imyaka 70 yakomeje kwemeza ko ari umwere, avuga ko ibyo aregwa “ari ibibazo bya politiki bigamije kumuharabika.”
Abamwunganira batangaje ko bagiye gutanga ubujurire kugira ngo urubanza rusuzumwe bundi bushya.


Kinyarwanda
English
Swahili









