issa
Kubera iki igitekerezo cya Ngabo Roben kuri Tom Close cyajemo ibyo gutuka igihugu ?

Jun 20, 2025 - 15:46
 0

Igihe kirageze utanze igitekerezo ntigihuzwe n'amateka cyangwa se ntibigirwe ibintu byo guhuza n'igihugu kuko nta muntu ukunda u Rwanda kurusha undi byose bireberwa mu bikorwa bya buri munsi. Ibi rero bikomeje gutya byatuma bamwe mu bakora ibiganiro kuri YouTube batirekure kandi ugerageje kubikoreramo ibyaha ajye akurikiranwa mu butabera.

Umunyamakuru w'imikino Ngabo Roben yavuze ko atemera umuziki wa Tom Close icyakora yitsa ku buhanga n'ikinyabupfura byamuranze. Umugore wa Tom Close yabishyize ku rundi rwego atanga igitekerezo gishobora gutera urwikekwe uwaba ashaka kwisanzura ku muhanzi uwo ari we wese.

Tricia yanditse igitekerezo kigira kiti"Ubundi aba ni bamwe iyo badafatiranywe hakiri kare babyuka bagatuka igihugu cyababyaye... Umwana akina n'ibere rya nyina ntakina n'ubwanwa bwa se!"

Mpereye kuri ubu butumwa bw'umugore wa Tom Close nkinjira neza mu mitekerereze y'abafana be nta kintu batakora mu gucecekesha Ngabo Roben ku bitekerezo yatanze ndetse byaranatangiye ku mbuga nkoranyambaga aho bamusanga no ku mbuga ze bakamucecekesha mu gikari bamwita amazina yatuma abura amahwemo.

Ni ayahe makosa Ngabo Roben yakoze?

Ikosa ryazamuye amarangamutima y'abafana, abagaburiwe na Muzika ya Tom Close ndetse n'abakoranye nawe mu nyungu zitandukanye bababajwe cyane no kuba yaranenze uriya muhanzi akabyitirira Abanyarwanda bose kandi nta muntu uvugira Abanyarwanda muri rusange mu bijyanye n'isi y'imyidaduro.

Itegeko nshinga rya repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 nk'uko ryavuguruwe kugeza ubu, mu ngingo ya 38 yerekana ko buri munyarwanda wese yemerewe gutanga ibitekerezo mu bwisanzure ariko rigira igika cyerekana ko ububasha bwawe aho bugarukira ariho ubwa mugenzi wawe butangirira.

U Rwanda kandi rwasomye ku masezerano mpuzamahanga yo kurengera uburenganzira bwa muntu aho buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga uko yumva ibintu.

Usibye ko hari Abanyarwanda bumva ko barusha abandi ubunyarwanda ariko siko amategeko abivuga kuko buri munyarwanda ni umunyagitinyiro ndetse n'imbere y'amategeko abantu bose barengana.

Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga impaka ni zose hibazwa uko iyo ntambara y'amagambo izarangira.

 Rimwe na rimwe hari n'abafata ikibazo bakakigira icyabo bakaba barenga imbago y'imyidaduro bakishyura abantu ngo bagirire nabi Cyangwa se basebye , batere ubwoba se umunyamakuru uba wagaragaje uko yumva ibintu.

Tom Close ni umunyabigwi nta muntu ukwiriye kubishidikanyaho

Tom Close yakoze umuziki u Rwanda rutaratera imbere ngo haze amashuri abantu bige umuziki noneho habeho gutyaza amajwi (Vocal skills). Yaharuriye inzira abarimo The Ben wavuye mu bitugu bye agatangira umuziki none arahesha ishema u Rwanda I mahanga.

Uhereye mu 2008 kugeza yinjiye mu nshingano za Leta yabaye icyitegererezo kuri barumuna be kugeza n'ubu. 

Ni we muhanzi wakoze indirimbo n'abanyamahanga bityo dutangira kwigizayo ingande, indundi inzayirwa, inyakenya n'indi miziki yari yaraciye amazi muzika nyarwanda.

Iyo hatabaho uwo musanzu , indirimbo ziri gukorwa zari kuba zidafite icyaziharuriye inzira kandi gukora uri wenyine ikintu runaka ari wowe ubimburiye abandi uravunika kurusha gusanga hari abaguharuriye inzira.

Ese kuvuga umuhanzi runaka ntibyemewe ?

Ubusanzwe kuganira no gutanga ibitekerezo biranga Abanyarwanda ariko hari ibiba bifatwa nko kurengera iyo uvuze usa nk'uvugira igice runaka cy'abanyarwanda.

Muri make hakenewe ko hagira urwego runaka ruhuza Tom Close na Ngabo Roben kuko intambara iri ku mbuga nkoranyambaga ishobora gusiga ibitari byiza kuko rimwe na rimwe hari igihe birenga intekerezo za muntu kugeza ubwo haba hakenewe imbaraga z'inzego ziturusha ubushobozi mu kunga no guhuza abagiranye amakimbirane.