King Saha yiyunze kuri Bobi Wine
Metro Fm 90.8 ,Radiyo ikorera I Kampala yashyize hanze amakuru ahamya ko King Saha kuri uyu wa 27 Ukwakira 2025 King Saha araba ari kumwe na Pallaso, n'abandi bahanzi mu kwamamaza Bobi Wine.
Umuhanzi King Saha ufite urubyiruko rwinshi rumukunda yateye umugongo NRM ya Yoweri Kaguta Museveni yisunga kuri Bobi Wine.
King Saha afite itsinda ry'abakiri bato ariko bagejeje imyaka yo gutora akunze kwita Fangone Forest ku buryo kuri ubu ari we muhanzi ukurikirwa n'urubyiruko rwinshi I Kampala.
Ubundi mu minsi ya mbere yo kwamamaza abakandida yari yemeranyije na Bebe Cool ko azamamaza Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Yari inkuru yakiriwe neza mu matwi y'abari gushyigikira Museveni bitewe n'uko abandi bahanzi bamuri inyuma nta rubyiruko rwinshi bafite kandi abo nibo Museveni akeneye kugirango atsinde amatora.
Metro Fm 90.8 ,Radiyo ikorera I Kampala yashyize hanze amakuru ahamya ko King Saha kuri uyu wa 27 Ukwakira 2025 King Saha araba ari kumwe na Pallaso, n'abandi bahanzi mu kwamamaza Bobi Wine.

Kinyarwanda
English
Swahili