Marina wavuzweho guhindura imiterere ye yongeye kuvugisha benshi
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu Rwanda, benshi bakomeje kwibaza ku mashusho yashyizwe hanze n'umuhanzikazi Marina yerekana imiterere ye.
Ni amashusho uyu muhanzikazi yashyize kuri konti ye ya Instagram (story) agaragaza imiterere ye ku gice cyo hasi hegera ikibuno ndetse no mu gatuza ke, ku buryo ibice bye by'umubiri bimwe birimo n'amabere yayerekanyeho agace gato.
Abagaruka kuri aya mashusho bamwe bagaragaje ko ibyo Marina yakoze ari uguta umuco, abandi bakerekana ko ari uburyo bwo kwerekana imiterere ye mishya nyuma y'uko yibagishije nk'uko babivugaga.
Umwe mu bakoresha X (Twitter) ku mazina ya Stars Gallery, yagize ati "Cyaze abaganga barakora, Marina asigaye afite shape(imiterere) nk'iya Cardi B ndagasuingingiri."
Muri Nzeri ya 2024, ubwo Marina yatangaza ko arembeye i Abuja muri Nigeria, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda babihuje n'uko yaba yaragiye gukora ibizwi nka 'Plastic Surgery', kwibagisha ibice bimwe by'umubiri we kugira ngo atere neza kurushaho.
Bidatinze uyu muhanzikazi yaje gushyira hanze amashusho mato agaragaza uko asigaye ateye, abavugaga ibyo kwibagisha kwe baboneraho kuvuga ko ibyo bavuga ari byo.
Marina ubwe yivugiye ko ari muri Nigeria yari arwaye Malaria ndetse ahamya ko guhinduka kw'imiterere ye byaturutse ku kunywa amata akarya n'ibitoki gusa nta kindi.
Marina wari urwariye muri Nigeria bamwe bavuze ko yari yagiye kwibagisha ngo ahindure imiterere


Kinyarwanda
English
Swahili









