issa
Bruce Melodie agiye gufata ukuboko Real Roddy wakoze 'Nisindiye'

Jul 23, 2025 - 13:30
 0

Kompanyi ya 1:55 AM ikoreramo umuhanzi Bruce Melodie ndetse na producer Kompressor, yaciye amarenga ko igiye gushyira hanze indirimbo nshya yahuriweho na Bruce Melodie n'umuhanzi Real Roddy ugezweho mu ndirimbo 'Nisindiye'.

Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za 1:55 AM, mu cyo bise inkuru nto bagize bati "Igihe kimwe, Umwami muto ufite ibitekerezo bigari yahuye n'Umwami w'umunyabigwi ufite amateka akomeye. Guhura kwabo byari byiza cyane kandi ari iby'ukuri."

Batangiye kuganira ku kintu kimwe mu buryo bwimbitse. Ati "Ibyo abagabo n'abagore barambiwe inkundo z'ibinyoma banyuramo, ariko aho kwemera ko ububabare bubigarurira, bahisemo guhishura amabanga yabo binyuze mu ndirimbo." 

Mu gusoza iyi nkuru nto 1:55 AM yatangaje ko indirimbo idasanzwe y'impeshyi iri gukomanga. 

Mu gushaka gutahura ibikubiye muri iyi nkuru nto, UKWELITIMES yahuje imvugo zayikoreshejwemo ndetse yegera abantu bari hafi y'umuhanzi Real Roddy. 

Umuhanzi Niyonsenga Rodrigue ukoresha amazina ya Real Roddy mu muziki, ubusanzwe agira imvugo akoresha mu bihangano bye agira ati 'C'est moi Roddy with the big mind", ari byo bihura na wa mwami muto ufite ibitekerezo bigari uvugwa muri ya nkuru.

Bruce Melodie na Real Roddy bakoranye indirimbo, yatunganyijwe na producer Loader mu buryo bw' amajwi ndetse na Gad wakoze amashusho yayo. Iyi ndirimbo ikizajya hanze mu gihe cya vuba. 

Real Roddy ugezweho mu ndirimbo 'Nisindiye' afite n'izindi nka 'Barasetsa', 'Ndamaze', 'Amata', na 'Ntarirarenga'. Uyu muhanzi kandi ni umwe mu beza cyane mu kwandika indirimbo akaba asanzwe anakorana n'abahanzi bo muri 1:55 AM mu kwandika. 

Mu gihe 1:55 AM iherutse gutangaza ko igiye gushyira hanze indirimbo nshya ndetse igatangaza n'abahanzi bashya bazayinjiramo, Real Roddy byitezwe ko ari umwe muri aba ndetse bikaba bisa nibyarangiye igisigaye ari uko atangazwa. 

Bruce Melodie uri muri iyi kompanyi nk'umufatanyabikorwa yagiye afasha abahanzi bamwe babaga batangiye kwinjira mu muziki nka Juno Kizigenza na Kenny Sol bakoranye mu cyitwaga 'Igitangaza Music', Element EleéeH bakoranye mu ndirimbo 'Henzapu' yamumuritse, ndetse na Prince Kiizi bakoranye ku ndirimbo 'When She's Around' na Shaggy.

Indirimbo Nisindiye ya Real Roddy 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Bruce Melodie agiye gufata ukuboko Real Roddy wakoze 'Nisindiye'

Jul 23, 2025 - 13:30
Jul 23, 2025 - 19:35