Ngoma: Umugabo yafunzwe akekwaho kuruma ubugabo bw'umuhungu kubera gufuha
Umugabo utuye mu Murenge wa Gashanda mu karere ka Ngoma yafashwe n'inzego z'Umutekano amaze kuruma ubugabo bw'umuhungu we kubera gufuhira umugore we.
Uwo mugabo utuye mu Mudugudu wa Kanege, Akagari ka Munege mu Murenge wa Gashanda mu karere ka Ngoma, yafashwe n'inzego z'Umutekano nyuma yo kuruma ubugabo bw'umuhungu we yitiranyije n'umugabo yakekagaho kumusambanyiriza umugore.
Abaturage bavuga ko uwo mugabo yarumye igitsina cy'umuhungu ashaka kumushahura bitewe nuko yamukekaga ko ari umugabo akekaho gusambaanya umugore we.
Umwe mu baturage, yagize ati" Yamurumye azi ko ari we umusambanyiriza umugore, ntabwo yamurumye azi ko ari umwana we. Byarangiye amuriye igitsina cyarakomeretse cyane ariko ntabwo cyavuyeho."
Undi muturage yagize ati " Yamuriye igitsina agira ngo ni umugabo umurira umugore, birangira umwana we amubwiye ngo papa uranyishe mbabarira.
Umuhungu we yarumwe igitsina avuga ko uwo mubyeyi we uretse kumuruma atigeze amukubita .
Yagize ati "Twagiye hasi ahita afata araruma nibwo bamunkuyeho yaragiye kuyicaho. Sinzi icyabimuteye nta n'urushyi yankojeje cyangwa ingumi, yaraje araruma nibwo navugije induru baza bamunkuraho."
Umugore we nawe avuga ko umugabo we yarumye ubugabo bw'umwana wabo barimo kwarura inzoga.
Yagize ati "Yaraje, nari kumwe n'uyu muhungu amfatiye itoroshi nanjye ndimo kudaha mu kidomoro. Yari yabanje kumpamagara ngo nzane inzoga nzicururize mu Nyungwe, mbyanze yahise aza ansanga mu cyumba n'uyu ahita amukwega bitura hasi. "
Nkurunziza Hassan umuyobozi w'Umudugudu wa Kanege, nawe yemeza ko uwo mugabo yarumye igitsina cy'umwaka we kubera gufuha.
Yagize ati" Hari nka Saa mbiri zishyira Saa tatu umugabo bita Rugerinyange yagiye iwe asanga umuhungu we bita Niyomugabo Jean Bosco arimo kwarura inzoga, ubwo we yagiye ahita amuyora akubita hasi ahita amuruma igitsina ako kanya baraduhuruje tujyayo n'inzego z'Umutekano tugiye dusanga ibyo bintu byabaye.
Natwe twahise duhuruza haza Polisi haza DASSO uwo mugabo Rugerinyange vedaste bahise bamutwara arimo arabazwa n'inzego z'Umutekano na RIB ibyo yakoze."
Nkurunziza yakomeje agira ati "Uwo mugabo n'umugore we bahora mu makimbirane ariko hakaza n'akantu ka bombori ngo sinzi umugabo watashye urugo rwe bishoboka ko yagiye azi ko uwo mugabo ari we urimo kwarura inzoga ikaba ariyo intandaro."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gashanda, Ngenda Mathias ,yabwiye UKWELITIMES ko uwo muryango ufitanye amakimbirane uzagerwa n'ubuyobozi bakabakangurira kuyavamo nkuko bisanzwe bikorerwa Imiryango ifitanye amakimbirane.
Abaturage bavuga ko Rugerinyange yarumye igitsina cy'umuhungu ashaka kumushahura amwitiranyije n'umugabo avuga ko amusambanyiriza umugore we.
Yagize ati "Ni ukwegera uriya muryango, hari ibyaha abaturage bakora bisa ni ibirengereye cyane, ariko ni ukubegera dufite abadufasha muri iyi gahunda ariko nanjye ubwanjye mfite gahunda yo kugerayo barabimbwiye."
Gitifu Ngenda yakomeje ati" Hari Imiryango tuganira nayo bakanagaruka, n'ubushize hari Imiryango yashoboye gusoza ibiganiro bari babanye mu makimbirane barongera barasubirana gahunda yo kubanisha abaturage ni gahunda ihoraho."


Kinyarwanda
English
Swahili









