Benin: Polisi yashyizeho igihembo cya Miliyoni 50 Frw ku muntu uzatanga amakuru y’abakekwaho guhirika ubutegetsi
Polisi ya Benin yatangiye gushakisha abakekwaho gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’icyo gihugu inatangaza ko umuntu uzatanga amakuru yerekana aho abakekwaho kugira uwo mugambi baba bari, azahembwa angana na €30,000.
Ni ibyatangajwe na Polisi y’igihugu cya Benin yashyize hanze itangazo rishakisha abantu icyenda bakekwaho kugira uruhare mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bw’icyo gihugu inashyiraho igihembo kingana na €30,000 hafi miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda ku muntu wese ushobora gutanga amakuru y’aho abacyekwa baba bari.
Nyuma y’amezi agera kuri atatu habayeho kugerageza guhirika ubutegetsi bw’icyo gihugu uza ku rutonde bwa mbere mu bagize uwo mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Benin ni Lt c. Pascal Tigri wahoze mu ngabo z’icyo gihugu akaza kwitandukanya nazo agiye gushinga umutwe ukekwaho gushyigikirwa n’igihugu cya Togo.
Abatavuga rumwe na Leta ya Perezida Patrice Talon wa Benin, bavuga ko ubutegetsi bwe bubogamira ku bo mu miryango ye, ibitera benshi gushaka kumuhirika ku butegetsi bavuga ko ayoboye igihugu nabi ndetse ko kuva yajya ku buyobozi amajyaruguru y’icyo gihugu atarabonamo umutekano.
Ingabo za Benin zivuga ko zigikomeje kugabwaho n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro ishaka guhirika ubutegetsi bw’icyo gihugu, imitwe ivugwaho kuba mu idini ya Isilamu ikaba ikekwaho gushinga ibirindiro hafi y’umupaka uyihuza na Niger ndetse n’undi uyihuza na Burkina Faso.


Kinyarwanda
English
Swahili









