Perezida wa Guinée-Bissau yatawe muri yombi
Abasirikare bo muri Guinée-Bissau bahiritse ubutegetsi banafunga Perezida Umaro Sissoco Embaló wayoboraga iki gihugu.
Ibi byabaye ahagana saa sita z’amanywa yo ku wa 26 Ugushyingo 2025 nyuma y’iminsi itatu habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Aya matora yabaye tariki ya 23 Ugushyingo. Perezida Umaro yahamyaga ko ari we wayatsinze ku majwi 65%, mu gihe Komisiyo y’amatora iteganya gutangaza ibyavuyemo bya burundu tariki ya 27 Ugushyingo.
Perezida Umaro yatangarije ikinyamakuru Jeune Afrique ko abasirikare bayobowe n’Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka ari bo bamukuye ku butegetsi, kandi ko nta mirwano yabaye.
Andi makuru yemeza ko mbere y’uko uyu Mukuru w’Igihugu afungwa, ku biro bye no ku biro bya Komisiyo y’amatora hagiye abasirikare, humvikanye urusaku rw’amasasu.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko Umugaba Mukuru w’ingabo za Guinée, Gen Biague Na Ntan, Gen Mamadou Kourouma Touré umwungirije na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Botché Candé, na bo bafunzwe.
Amatora ya Perezida wa Guinée ntiyitabiriwe n’umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi, Domingos Simoes Pereira. Ishyaka rye, PAIGC, ryahisemo gushyigikira undi mukandida, Fernando Dias.
Uyu Umaro yayoboye Guinée kuva muri Gashyantare 2020. Inshuro nyinshi yikanze umugambi wo kumukura ku butegetsi, akora impinduka zikomeye mu gisirikare.
Ku wa 31 Ukwakira, Gen Kourouma yatangaje ko hari abofisiye bakuru benshi batawe muri yombi bakekwaho uyu mugambi, barimo Gen Dahaba Na Walna, Domingos Nhanke na Mario Midana.


Kinyarwanda
English
Swahili









