issa
Israel yigambye kwivugana umuvugizi wa Hamas

Sep 1, 2025 - 09:22
 0

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yatangaje ko bivuganye umugabo wari usanzwe ari umuvigizi wa Hamas, witwa Abu Obeida, mu gitero cy’indege iki gihugu cyagabye mu Mujyi wa Gaza.

Ni mu butumwa yashyize kur rubuga rwa X,ashimira ingabo za Israel ku gitero gikomeye cy’indege zagabye muri Gaza kigahitana abasivili benshi n’abayobozi bakuru ba Hamas.

Muri ubu butumwa uyu Minisitiri w’Ingabo wa Israel,Katz ntabwo yigeze atangaza andi makuru atandukanye ajyanye n’iki gitero, agaragaza igihe cyangwa se aho cyabereye neza, ariko igisirikare cya Israel cyari cyatangaje ko indege zacyo zagabye igitero mu gace kitwa al-Rimal ku wa 30 Kanama.

Israel ntabwo yigeze itangaza amakuru menshi ajyanye n’iki gitero yerekana igihe cyabereye cyangwa aho cyabereye. Ariko mbere yaho Igisirikare cya Israel cyari cyatangaje ko cyagabye igitero mu Mujyi wa al-Rimal gishobora kuba cyarahitanye Abu Obeida.

Inzego z’ubuzima zatangaje ko iki gitero cya Israel kuri Hamas muri Gaza, kimaze guhitana abantu 15, barimo abana batanu.

Umutwe wa Hamas nawo ntabwo wigeze wemeza amakuru y’uko Umuvugizi wawo yishwe ahubwo watangaje ko ibyo bitero by’indege byagabwe ku nzu z’abantu basanzwe batuyemo byica binakomeretsa abaturage benshi.