issa
Kamonyi: Umugore n’umukobwa we w’imyaka 14 bakurikiranweho bakekwaho kwica

Jul 8, 2025 - 10:50
 0

Umugore w’imyaka 37 n’umukobwa we ufite imyaka 14 batawe muri yombi nyuma akekwaho urupfu rw’umugabo we ari nawe se w’uwo mukobwa.

Byabereye mu Murenge wa Ngamba, Akagari ka Marembo, mu Mudugudu wa Rugarama, mu ijoro ryo ku wa 6 Nyakanga 2025 mu gihe iyi nkuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 7 Nyakanga 2025.

Nyakwigendera Singuranayo Philippe w’imyaka 47, bikekwa ko yishwe akubiswe n’umugore we, Mukamabano Jeanne afatanyije n’umwana wabo w’umukobwa w’imyaka 14.

Abatangabuhamya ahabereye uru rugomo rwavuyemo urupfu, bavuze ko basanganye nyakwigendera ibikomere ku mutwe, bakeka ko hari icyo bamukubise ku mutwe.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, Munyakazi Epimaque, yabwiye itagazamakuru ko urupfu rwabaye muri uriya muryango rwatunguranye kuko mu buzima busanzwe uru rugo rwabanaga neza.

Ati “Icyo bapfuye kugeza ubu ntikiramenyekana.”

Munyakazi yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kacyiru, mu Karere ka Gasabo gusuzumwa, naho abakekwa mu kugira uruhare mu rupfu bo bajyanywe gufungirwa kuri Polisi, Sitasiyo ya Rukoma mu gihe iperereza rigikomeje.

Nyakwigendera asize abana batatu n’umugore we ukekwaho kumwica, afatanyije n’umwe muri abo babyaranye.