Ibyo mutabwiwe byavugiwe mu rubanza rwa Habiyaremye Zacharie alias Bishop Gafaranga
Ku itariki 7 Nyakanga 2025 Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije urubanza rw’ubujurire bwatanzwe na Habiyaremye Zacharie alias Bishop Gafaranga. Ni urubanza rushingiye ku byaha bibiri; icyo guhoza ku nkeke Annette Murava n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa uwo mugore babyaranye imfura.
Mu gitondo cyo kuri iyo tariki abantu bari bageze mu mbago z’urukiko bategereje kumva urwo rubanza rwabaye ikimenyabose mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uko abarurimo bafite amazina azwi.
Hari ababonye Annette Murava ahetse imfura anafite envelope irimo impapuro zatanzwe n’ibitaro bya Caraes biri i Ndera mu mujyi wa Kigali, ubusanzwe bikurikirana abafite uburwayi bwo mu mutwe. Nawe yari yizeye ko aza gukurikira urubanza rw’umugabo we ariko ibyo yibwiraga siko byagenze.
Isaha y’iburana igeze rero, Bishop Gafaranga yari yageze mu cyumba cy’iburana. Yari yunganiwe na Me. Bayisabe Irene waje muri uru rubanza nyuma y’uko Bishop Gafaranga n’umwunganizi we bananiwe kwikura imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyamata. Ku itariki 23 Gicurasi 2025 nibwo yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Mbere y’uko iburanisha ry’ubujurire ritangira Urukiko rwabajije Habiyaremye Zacharie yabajijwe icyo ashaka gusaba urukiko undi avuga ko asaba umuhezo.
Urukiko rwasabye Ubushinjacyaha icyo ruvuga kuri icyo cyifuzo bavuga ko n’ubundi urubanza rwo mu rukiko rw’ibanze rwabereye mu muhezo n’ubundi, icyo cyifuzo gifite ishingiro. Hashingiwe ku ngingo ya 131 yo mu gitabo cy’imanza nshinjabyaha ivuga ko ababuranyi bemerewe gusaba umuhezo.
Bishop Gafaranga yabajijwe impamvu yajuriye bityo asaba ko urukiko rwamubariza inyungu Ubushinjacyaha bufite mu rubanza rwe. Ubushinjacyaha bwamubwiye ko asabwa kuvuga impamvu yajurirye ibindi akabishyira ku ruhande kuko sibo bajuriye.
Icyakora bwamwibukije ko bufite inshingano zo gukurikirana ibyaha ku butaka bw’u Rwanda kandi buhagarariye sosiyete na Gafaranga arimo, ni muri urwo rwego yashyikirijwe urukiko kuko ibikorwa yakoze bigize icyaha .
Bishop Gafaranga yabwiye urukiko ko umugore we atakubiswe kandi ko habayeho kugenekereza mu rubanza rwa mbere, yasabye ko umugore we yajyanwa ahiherereye bakareba niba afite ibikomere cyangwa se inkovu yaba afite mu myaka bamaze babana.
Bishop Gafaranga yanakomoje ku nyandiko zo ku bitaro bya Nyamata zerekana ko umugore we yahungabanye nyamara abwira urukiko ko afite izindi nyandiko zerekana ko umugore we ari muzima mu mutwe bityo asanga urukiko rukwiriye kuziha agaciro.
Inyandiko Bishop Gafaranga yavuze ni izatanzwe n’ibitaro bya Ndera (Ndera Neuro-Psychiatric Teaching Hospital Brothers Of Charity). Ni raporo yo ku itariki 12 Kamena 2025 yasinyweho n’umuhanga mu bijyanye no kuvura indwara zo mu mutwe.
Umwanzuro w’iyo raporo usobanura ko Annette Murava ko afite ubuzima bwiza ndetse nta hungabana afite. Ikindi kandi iyo raporo isobanura ko nta munaniro ukabije ‘Stress’ afite bityo ubuzima bwe buhagaze neza. Ikindi kandi nta kajagari mu bitekerezo afite n’amarangamutima ye ameze neza ntabwo yangiritse.
Me Irene Bayisabe
Umunyamategeko wunganiye Bishop Gafaranga yikije cyane ku ngwate n’abishingizi. Yabwiye urukiko umugore wa Gafaranga ari we watanze impapuro zerekana ko ari muzima kandi yabikoze yibwirije. Yanahishuye ko Murava Annette ari we wamwishyuye ngo yunganire umugabo we bityo, asaba urukiko kumva ko uwo muryango wemeye kubabarirana kandi ibyabaye bitazongera ukundi.
Urubanza rwarapfundikiwe hanzurwa ko umwanzuro uzasomwa ku itariki 11 Nyakanga 2025 saa 13:00. Ibiri muri iyi nkuru bikubiye muri dosiye UKWELITIMES ifitiye kopi.
Ubusesenguzi
Imbabazi zatanzwe na Annette Murava zishobora guhabwa ishingiro kuko usabirwa ubutabera kuri iyi nshuro afite impapuro zerekana ko ari muzima ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe. Impapuro z’I Ndera zishobora kuzashingirwaho mu kwerekana ko rya hungabana ryakize kuko iyo ubushinjacyaha bwasabiye umuburanyi gufungwa bukomeza gushaka ibindi bimenyetso byisumbuye.
Muri urwo rwego rero n’umuburanyi akomeza gushaka ibimenyetso bimushinjura kandi impapuro zo kwa muganga ni igihamya kiza cyerekana ko uwahohotewe yakize.
Itegeko rivuga ko hashingirwa ku byagezweho by’ibanze mu gutanga ubutabera.
Nubwo bimeze gutyo ariko Bishop Gafaranga ntabwo yigeze aca bugufi ngo yemere ko yakoze ibyo byaba bityo asabe imbabazi. Kuri izi mpungenge ariko umwunganira yagaragaje guca bugufi yemera ko uwo yunganira yakoze ibyaha kandi atazabisubira igihe yafungurwa. Iyi ngingo nayo izasuzumwa harebwe niba yababarirwa agataha.
Annette Murava yari yizeye gukurikira urubanza birangira asohowe, ibintu atabashije kwakira ahita asuka amarira


Kinyarwanda
English
Swahili









