issa
Polisi yahawe imodoka izimya umuriro y’arenga miliyari 1 Frw

Feb 13, 2026 - 16:04
 0

Ikigo gicunga urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruhuriweho n’ibihugu bitatu, RPC Ltd, cyahaye Polisi y’u Rwanda imodoka yifashishwa mu kuzimya inkongi y’umuriro, ifite agaciro k’arenga miliyari 1 Frw.

Ibi byabereye ku cyicaro cyayo i Kigali kuri uyu wa 13 Gashyantare 2026. Byitabiriwe n’ubuyobozi bwa RPC Ltd, abayobozi muri Polisi y’u Rwanda n’abandi batandukanye.

Iyi modoka ni ikamyo yo mu bwoko bwa MAN Model TGS 31.400, ifite ibikoresho bigezweho byo kuzimya inkongi y’umuriro ahasanzwe no ku nyubako z’amagorofa maremare. Ifite agaciro k’Ama-Euro 759.100 (arenga miliyari 1,3 Frw).

Umuyobozi Mukuru wa RPC Ltd, Mpayimana Eric yavuze ko guha iyo modoka Polisi y’u Rwanda biri mu murongo w’ibindi bikorwa bigirira akamaro abaturage birenze gutanga umurimo w’amashanyarazi.

Ati “Twahisemo gutanga imodoka zizimya inkongi y’umuriro mu bihugu urugomero rwacu ruha amashanyarazi by’u Burundi na Tanzania ubu hari hagezweho u Rwanda. Biri mu rwego rwo gutanga ubutabazi mu gihe hakwaduka inkongi y’umuriro kugira ngo babone uko bayirwanya.”

Mpayimana yongeyeho ko iki gikorwa cyo gutanga imodoka kije gisanga ibindi bakora byiyongera ku gutanga amashanyarazi birimo kubaka amasoko, ibigo by’urubyiruko n’amavuriro kandi ko babona bitanga umusanzu mu guhuza abaturage b’ibyo bihugu bitatu.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko iyo modoka bahawe ari inkunga ikomeye cyane mu kurinda abantu n’ibyabo, kuko imodoka basanzwe bafite zizimya umuriro zidahagije.

Ati “Izi ni imbaraga ziyongereye kuko twifuza kugira imodoka nk’iyi ahantu henshi. Impamvu ni uko ibikorwaremezo bigenda bizamuka n’imijyi n’ibihakorerwa bikaguka, n’ibikorwa by’ubutabazi bigenda bikenerwa cyane. Hari ahandi hagiye kubona ikinyabiziga nk’iki kuko iyi ni inyunganizi kandi na twe tuzakomeza kuzongera.”

Yakomeje agaragaza ko kandi guhabwa iyo modoka n’abacunga urugomero rw’amashanyarazi bisobanuye ko baha agaciro n’ibyo ashobora kwangiza mu gihe umuriro ukoreshejwe nabi.

Ati “RPC itanga amashanyarazi acanira ingo ariko akoreshejwe nabi yavamo inkongi y’umuriro. Kwakira iyi modoka bivuze ko hanatekerejwe ku mutekano w’abazaba bakoresha uwo muriro mu gihe habayeho impanuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe urwo rugomero rw’Amashanyarazi ruherereyemo, Rangira Bruno yavuze ko iyo modoka izimya umuriro ari indi ntambwe y’ingenzi yiyongereye mu bikorwa byita ku muryango mugari RPC Ltd isanzwe ifatanya na Leta gukora.