Mali: Leta yafunze amashuri kubera ikibazo cyo kubura ibikomoka kuri Peteroli
Kuri iki cyumweru, igihugu cya Mali cyafunze amashuri makuru n’azakaminuza kubera kubura ibikomoka kuri Peteroli bitewe ahanini n’abarwanya ubutegetsi by’icyo gihugu bacunze inzira zifashishwaga mu gukura Peteroli ni biyikomokaho byose mu bihugu bituranye nayo.
Amadou Sy Savane, Minisitiri w’Uburezi muri icyo gihugu, yatangarije kuri televiziyo y’icyo gihugu ko amasomo yahagaritswe mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri bitewe n’ikibazo cyo kubura ibikomoka kuri Peteroli imodoka zitwara abarezi ni zitwara ibikoresho bikoreshwa mu mashuri zakoreshaga.
Abarwanyi bo mu mutwe wa Jama’at Nusrat, bivugwa ko bafitanye isano na al-Qaida, mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri nibwo bari batangaje ko bazahagarika ndetse bakafunga inzira zose Mali yifashishaga mu gutumiza ibikomoka kuri Peteroli mu bihugu bituranye nayo, ibyo bikaba nyirizina impamvu nyamukuru y’ifunga rya mashuri bitewe n’uko icyo gihugu cya Mali nta bundi buryo cyabonamo Peteroli uretse ubwo kuyitumiza mu bihugu bituranye nayo.
Bamako, mu murwa mukuru wa Mali, bikomeje gutangazwa ko huzuye imirongo minini y’imodoka ziparitse ku masitasiyo ya Peteroli zabuze iyo zikoresha, ndetse ko icyo kibazo cyo kubura Peteroli cyagize ingaruka ku biciro by’ibicuruzwa bisanzwe, yewe no ku modoka zitwara abantu n’ibintu muri icyo gihugu.
Minisitiri w’Uburezi muri icyo gihugu yavuze ko leta y’icyo gihugu igiye gukora ibishoboka byose kugira ngo inzira zifashishwaga mu kuvana ibikomoka kuri Peteroli mu bihugu bituranye na Mali zongere zikoreshwe, ndetse n’ibiciro byabyo byongera bisubire ku muronko mbere y’uko ayo mashuri yafunzwe yongera gutangira ku wa 10 Ugushyingo 2025.
Igihugu cya Mali, kimwe na Burkina Faso ndetse na Nigeria, bimaze igihe kinini bihanganye n’ibitero by’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro, ibyo bikaba bikomeje gutera bimwe muri ibyo bihugu guhura n’ingaruka zikomeje zirimo inzara, ubukene, ibyorezo ndetse no gufungwa kwa serivisi zimwe na zimwe zirimo no gufungwa kwa mashuri.


Kinyarwanda
English
Swahili









