issa
Iburengerazuba: Impanuka zahitanye abantu batanu mu mezi atanu ashize

Jan 23, 2026 - 09:33
 0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umubare w’abahitanwa n’impanuka zo mu muhanda wagabanyutse ishimangira ko mu mezi atanu ashize mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke impanuka zo mu muhanda zahitanye abantu batanu abandi 11 bazikomerekeramo.

Ibi umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu Karere ka Rusizi ubwo hasozwaga icyiciro cya mbere cya gahunda ya Turindane Tugereyo Amahoro.

Muri Werurwe 2019 ni bwo Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bw’igihe kirere bwa Gerayo Amahoro bugamije kwigisha abanyarwanda amategeko n’imyitwarire myiza mu muhanda kugira ngo bakumire impanuka.

Ku wa 7 Ugushyingo 2025, nibwo Polisi y’u Rwanda yatangije ubundi bukangurambaga bwitwa Turindane Tugereyo Amahoro bugamije gukangurira buri wese ukoresha umuhanda gufata inshingano yo kurinda ubuzima bwe no kurinda ubwa mugenzi we.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,ACP Boniface Rutikanga yavuze ko kuva muri Nzeli 2025 kugera muri Mutarama 2026, mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi habaye impanuka 22 zirimo impanuka 8 zikomeye zahitanye abantu batanu abandi 11 barakomereka.

Yagize ati "Iyi mibare iragaragaza ko impanuka zagabanyutse kuko mbere muri iyi Ntara twagira impuzandego y’impanuka eshanu ku munsi. Niba uyu munsi tugira impanuka eshanu mu kwezi, twumva ko hari icyakozwe".

Yavuze ko atakwemeza ko izi mpanuka zagabanutse kubera ubukangurambaga kubera ko ngo ubukangurambaga bwunganira izindi gahunda za Polisi.

Ati "Dusaba abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko guhindura imyumvire ni bwo buryo bwonyine buzatuma impanuka zigabanuka"

Mu Karere ka Rusizi honyine habarurwa ahantu 10 hakunze guteza impanuka, abashoferi bakwitwaza ko izo mpanuka ziterwa n’umuhanda mubi.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatwara amakamyo manini, Kanyagisaka Justin, umaze imyaka 20 atwara amakamyo yambukiranya imipaka avuga ko bo iyo basesenguye ahantu hakunze kubera impanuka badasanga biterwa n’umuhanda mubi ahubwo biterwa no guhindura nabi vitesse.

Ati “Ikamyo iba ipakiye ibintu biremereye. Iyo wihuse ahantu hamanuka kandi upakiye ibintu biremereye, ntabwo feri z’imyuka zikora, ukoresha feri y’ikirenge ikoresha bandeferi. Iyo uyikoresheje uri kwihuta kandi upakiye ibintu biremereye irashyuha, wayifata bwa mbere n’ubwa kabiri igakunda wayifata ubwa gatatu ntifate umuzigo ukagusunika ugakora impanuka”.

Yaboneyeho kugira inama bagenzi be yo kwirinda ibibatera gukorera ku gitutu bagatwara imodoka mu bwitonzi n’ubushishozi.