Icyumba cya metero 9, ibitabo 2, isaha ya siporo: Ubuzima bwa Perezida Nicolas Sarkozzy muri gereza
Mu kinyejana cya 19 nta muyobozi wo ku rwego rwa Perezida wigeze yisanga muri gereza. Ni ibintu bibaye kuri Nicolas Sarkozzy wayoboye Ubufaransa mu 2007-2012 ariko we ahamya ko yagambaniwe.
Ku wa 21 Ukwakira 2025 uwayoboye Ubhmufaransa Nicolas Sarkozzy yinjiye muri gereza atangira igifungo cy'imyaka 5.
Yahamijwe n'inkiko gushaka amafaranga yo kwiyamamaza ayahawe na Muammar Gaddafi wayoboraga Libiya. Ayo mafaranga nyuma yo kuyahabwa yatsinze amatora ayobora manda yo kuva mu 2007-2012.
Nicolas Sarkozzy afungiye muri etaje ya nyuma (Top floor) mu cyumba gifite metero 9-11. Afungiye muri gereza yitwa La Santé prison, iri mu ntara ya 16 mu zigize umurwa mukuru wa Paris.
Uyu musaza w'imyaka 70 y'amavuko abaye uwa mbere wayoboye Ubufaransa ufunzwe.
Yageze muri gereza ku isaa 9:40 ku isaha y'i Paris. Kuva mu rugo kugera muri gereza,imihanda yari icungiwe umutekano n'abapolisi.
Muri gereza azajya aba yemerewe kureba televiziyo noneho ku kwezi yishyure amayero 13. Icyumba cye kandi kirimo firigo ku buryo azajya akoresha ibinyobwa bikonje.
Nicolas Sarkozzy mbere yo kwinjira muri gereza yanditse ati"Ntabwo hafunzwe uwahoze ari Perezida w'ubufaransa. Hafunzwe inzirakarengane. Nzaharanira ukuri nta cyaha nakoze".
Nyuma yo kwinjira muri gereza, umunyamategeko wa Nicolas Sarkozzy witwa Christophe Ingrain yavuze ko batanze ubujurire kugirango afungurwe.
Yizeye rero ko azamara muri gereza ukwezi kumwe cyangwa ibyumweru bitatu.
Icyumba afungiyemo gifite ubwiherero, aho gukarabira ndetse yemerewe isaha imwe ku munsi yo gukora imyitozo ngororamubiri.
Gereza afungiyemo bitewe nuko ibamo imfungwa zizira gukoresha ibiyobyabwenge, we yahawe icyumba cyihariye ku buryo ntaho azajya ahurira nabo kugirango batamugirira nabi.
Nicolas Sarkozzy kandi yemerewe kubona amakuru y'ibibera hanze, gukoresha telefoni no gusurwa n'umuryango we.
Nta mfungwa yemerewe kumugeraho uretse abakozi ba gereza. Mbese afungiye mu kato ku mpamvu z'umutekano.
Mu cyumweru gishize Perezida Emmanuel Macron yakiriye Nicolas Sarkozzy baraganira icyakora ntabwo yigeze akomoza ku kuba niba yamubabarira.
Mu kumuba hafi kandi muri gereza, Gérald Darmanin minisitiri w'ubutabera aherutse kuvuga ko azasura Nicolas Sarkozzy kugirango arebe ko ubuzima bwe bumeze neza.
Kuva mu 2012 Nicolas Sarkozzy yasoza manda ye, yakunze kwisanga mu butabera akurikiranyweho ibyaha birimo no guha ruswa umushinjacyaha kugirango areke dosiye ye.
Mu Ukuboza kwa 2024 yigeze gutegekwa kwambara inzogera y'ikoranabuhanga kugirango atazatoroka inkiko.
Nicolas Sarkozzy arazira amafaranga yahawe na Muammar Gaddafi. Byanyuze ku bagabo 2 aribo, Brice Hortefeux na Claude Guéant, ku mugambi bateguye mu ibanga bajya guhura na Muammar Gaddafi mu 2005.
Mbere babanje guhura n'uwari ushinzwe ubutasi ku butegetsi bwa Muammar Gaddafi akaba na muramu we, noneho ageza icyifuzo kuri shebuja. Uwitwa Ziad Tiakeddine niwe wateguye uwo muhuro.
Muri gereza yitwaje ibitabo bibiri byo gusoma; ikitwa 'a life of Jesus' cyanditswe na Jean-Christian Petitfils n'ikindi kitwa 'Count of Monte Cristo' cya Alexandre Dumas kivuga ku mfungwa yarenganyijwe, nyuma iza gutoroka gereza irihorera ku bashinjacyaha bamurenganyije.
Akigera ku muryango wa gereza yabwiye La Tribune ko rwose arengana ndetse adafitiye ubwoba igifungo.
Nicolas Sarkozzy yakunze kugaragaza ko igifungo cya ari akagambane bitewe n'uko mu mategeko y'Ubufaransa asobanura ko uwahamijwe ibyaha akajurira aba akiri umwere.


Kinyarwanda
English
Swahili









