issa
Iyi ntambara ya Congo nta ruhare u Rwanda rwigeze ruyigiramo-Gen(Rtd)James Kabarebe

Mar 6, 2025 - 10:13
 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Gen. (Rtd) James Kabarebe yagaragaje ko u Rwanda rutigeze rugira uruhare mu ntambara iri kubera muri Congo, yongeraho ko atari iya none ahubwo ibaye ku nshuro zigera kuri eshanu.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 05 Werurwe 2025, ubwo yari yitabiriye inama nyunguranabitekerezo n'abagize Inteko ishinga amategeko ku miterere y’ingengabitekerezo mu Karere.

Yagaragaje ko guhera mu mwaka wa 1996, kuva interahamwe zakoze Jenocide yakorewe abatutsi zahawe indiri muri Congo zitangira kwimakaza ingengabitekerezo ya Jenocide no kwica Abatutsi.

Yagize ati ''Izi ntambara zose zishingiye ku kwica Abatutsi bose no gutsemba abavuga Ikinyarwanda muri DRC muri rusange no kubabuza uburenganzira bwabo.” 

Yagaragaje ko intambara ya mbere yatangiye muri 1996, iya kabiri iba 1998, naho iya gatatu iba hagati ya 2006 na 2009, ikaba yari iyobowe na  Gen. Laurent Nkunda. Iya kane yo  yabaye 2012-2013 yarwanywe n’umutwe wa M23, mu gihe iriho ku munsi wa none yatangiye mu mwaka wa 2021.

Kabarebe yavuze ko umuti w'ikibazo wagashakiwe mu gutekereza impamvu iyi ntambara ibaye inshuro eshanu.

Yagize ati ''Impamvu rero zitarangira ni ho ikibazo kiri, ese intambara iba inshuro eshanu kandi ntirangire ikiyitera ntikigweho ngo kibonerwe umuti? Aho ni ho ikibazo kiri, ariko imiryango mpuzamahanga na yo yabigizemo uruhare rukomeye cyane.” 

Yakomeje  avuga ko u Rwanda rutigeze rugira uruhare muri iyi ntambara, yemwe rutigeze ruyitangiza.

Ati “Iyi ntambara uko iteye ntabwo u Rwanda rwayigizemo uruhare, ntirwigeze rutangira iyi ntambara ntirwigeze rushaka no kuyirwana ntirwigeze runayirwana. Uyu mutwe wa M23 ntabwo ari umutwe twari tuzi. Ni urwango ni urwitwazo rw’aho ikibazo cyose kibaye muri DRC kigomba kwitirirwa u Rwanda cyangwa bagomba gushakisha impamvu zose zazanamo u Rwanda.”

Kugeza ubu intambara irakomeje mu burasirazuba bwa Congo, umutwe wa M23 ukaba uri kugenda wigarurira uduce dutandukanye two muri Kivu zombi.

Ku wa 8 Gashyantare 2025, muri Tanzaniya habereye  inama ihuriweho yahuje abakuru b'ibihugu bihuriye  miryango ya SADC na EAC, hafatirwamo imyanzuro irimo guhagrika imirwano ndetse bakagana inzira y'ibiganiro ariko kugeza ubu nta kintu na kimwe kirakorwa.

Mar 6, 2025 - 10:45