Abu Obeida uvugira Hamas yiciwe muri Gaza
Israel ikomeje kurasa ku ntego bamwe mu nkingi za mwamba mu bayobozi ba Hamas, umutwe urwanirira uburenganzira bw'abanyepalesitine.
Israel ikoresheje igitero cy'indege yivuganye umuvugizi wa Hamas apfira mu ntara ya Gaza.
BBC yanditse ko Minisitiri w'ingabo wa Israel Israel Katz yanditse kuri X ko ashimira igisirikare cya Leta(IDF), Urwego rushinzwe umutekano w'igihugu (Shin Bet) ku ruhare bagize muri ubwo bwicanyi bwahitanye uwo muvugizi.
Kugeza ubu, Hamas umutwe wa gisirikare wa Palestine ntabwo wari wemeza urwo rupfu icyakora batangaje ko hishwe abasivile benshi.
Abanyamakuru b'intambara bavuze ko abasaga 7 bishwe, abarenga 20 bakomerekeye muri icyo gitero cyagabwe ku nyubako ituyemo abaturage.


Kinyarwanda
English
Swahili









