issa
Rayon Sports inyagiye Vipers SC yari yaje gusuzuma uko ihagaze

Sep 1, 2025 - 20:31
 0

Rayon Sports itsinze Vipers SC ibitego 4-1 mu mukino iyi kipe yari yaje kwisuzuma uko ihagaze.

Ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba zo kuri uyu wa mbere tariki 1 Nzeri 2025, nibwo Rayon Sports yakinnye umukino wa gishuti na Vipers SC.

Ni umukino watangiye imbaraga nyinshi ariko ubona Rayon Sports mu mutima w'ubwugarizi barimo gukora amakosa menshi cyane byatumye ku munota wa 2 gusa itsindwa igitego cya mbere n'iyi kipe ikomeje mu gihugu cy'Ubugande.

Ku munota wa 19, nibwo Rayon Sports yatangiye gukanguka nyuma yo guhusha uburyo bugiye bukomeye. Iyi kipe Kandi yakomeje gushaka uko yakishyura ariko umuzamu wa Vipers SC witwa.. akomeza kubabera ibamba.

Rayon Sports yaje gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 35 gitsinzwe na Habimana Yves. Ni umupira wazamukanwe na Sindi Paul Jesus akata Sentire nziza cyane Yves ahita atereka mu izamu igitego cya mbere.

Nyuma y'iminota 8 gusa, abasore ba Vipers SC baje gukora amakosa akomeye cyane ku mupira wafashe n'ubundi n'abarimo Habimana Yves ahereza Tambwe Gloire ahita atsinda igitego cya Kabiri.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports itsinze ibitego 2-1. Ni igice Rayon Sports yakinnye neza ndetse ubona ko ikipe ikina neza bitari "Gipira kimveho."

Igice cya Kabiri cyatangiye Rayon Sports imbaraga yasozanye igice cya mbere. Umutoza Afhamia Lotfi yaje gutangira akora impinduka zikomeye ndetse abakinnyi barimo Ishimwe Fiston, Musore Prince, Ndikumana Assoumane ndetse na Ntarindwa Aimable binjira mu kibuga.

Rayon Sports ku munota wa 70, yaje gutsinda igitego cya gatatu gitsinzwe na Ndikumana Assoumane wateye kufura nziza cyane ari muri Metero nka 25.

Ku munota wa 78, Rayon Sports Kandi yongeye gutsinda ikindi gitego gitsinzwe na Assoumane. Ni umupira mwiza yahawe na Adama Bagayogo yinjira mu rubuga rw'umuzamu atanze umupira ba myugariro ba Vipers SC barawumisubiza ahita atera mu izamu.

Uyu mukino waje kurangira Rayon Sports itsinze ibitego 4-1 mu mukino wari ukomeye ariko wabonaga yakinnye neza cyane.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373