Umutoza wa APR FC yashimagije Niyomugabo Claude uri gusoza amasezerano
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yatangaje ko ashimira cyane Niyomugabo Claude kuko amufasha byinshi mu bakinnyi bigatanga umusaruro uboneka.
Abderrahim Taleb ukunze gutangaza amagambo akomeye muri ibi bihe turi mu minsi ya nyuma y’umwaka w’imikino, amaze kwegukana ibikombe bitatu byose bikomeye bikinirwa hano mu Rwanda. Umwaka utangira APR FC yegukanye igikombe cya Super Cup, yegukanye igikombe cy’Amahoro ndetse n’igikombe cya Shampiyona.
Ibi ni bimwe mu bintu bineneje cyane ku bakinnyi ndetse n’abatoza ba APR FC kuko intego bihaye uyu mwaka isa nk’igezweho ku kigero cya 85%.
Nyuma y’umukino ikipe ya APR FC yatsinzemo ikipe ya Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, Abderrahim Taleb, yashimiye byimazeyo abayobozi ba APR FC ku musanzu bakomeje gutanga mu myubakire y’ikipe ndetse ni uko baba hafi y’abakinnyi.
Yagize ati “Mbere ya byose, ndabashimira uburyo mwanyakiriye. Mbere yo kuvuga ku mukino, ndashaka gushimira abayobozi banjye barimo Gen. James Kabarebe, Gen. Mubarakh Muganga, Gen. Vincent Nyakarundi na Brig. Gen Deo Rusanganwa, bahoraga badushyigikiye mu bihe bikomeye cyane twanyuzemo tugitangira.
Uyu mutoza yakomeje ashimagiza Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude, urimo gusoza amasezerano muri iyi kipe, agaragaza ko ari umukinnyi umwumva cyane ndetse umufasha cyane kugeza ubutumwa yifuza kugeza ku bakinnyi bigatanga umusaruro.
Yagize ati “ Icyizere baduhaye cyatumye nkora mu mwuka mwiza cyane, cyane cyane nkiri kumwe n’abakinnyi nka Niyomugabo Claude, kapiteni wanjye, uhora ampagazeho. Aranyumva kandi akageza ubutumwa bwanjye ku bakinnyi mu buryo bwiza bwo kubigisha no mu buryo bw’amayeri y’umukino. Ndamushima kimwe n’abandi bakinnyi bose. Twabaye umuryango kandi twihaye intego imwe gusa yo gutwara ibikombe.”
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yagaragaje kandi ko yongeye guhura na Al Hilal SC itakongera gutsinda APR FC nkuko yabikoze kuko ibitego byose bine batsinzwe abona ari impano bitangiraga.
Yagize ati “ “Imbogamizi nyayo zizaba umwaka utaha, Imana nibishaka. Dufite ikipe nziza cyane y’abakinnyi b’imbere mu gihugu. Dukeneye gusa kongeramo abakinnyi bake bafite uburambe. Turamutse dusubiyemo umukino na Al Hilal inshuro icumi, ntibadutsinda kuriya kuko ibitego bine batsinze byari impano twabahaye. Byatewe n’uburambe ndetse no kubura abakinnyi bane b’ingenzi. Ntibyoroshye gukina na Al Hilal udafite abakinnyi bane ba mbere.”
Uyu mutoza yongeye kugaruka ku myubakire ya APR FC izakoreshwa umwaka utaha, agaragaza ko abakinnyi bahari ari beza ndetse ko bazongeramo abakinnyi bacye kandi bafite ubunararibonye bazabafasha ku ruhando mpuzamahanga mu mikino ya CAF Champions League.
APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona nyuma yo kuba iya mbere mu makipe akina imbere mu gihugu kuko bisa nkaho izasoza Shampiyona iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 62 inyuma ya Al Hilal SC ifite amanota 73.
Abderrahim Taleb yashimiye Claude ku musanzu atanga mu mikinire y'ikipe
Niyomugabo Claude arimo gusoza amasezerano muri APR FC

Kinyarwanda
English
Swahili








