issa
Gen. Muhoozi yumvikanye  na FARDC ko 'Operasiyo Ushujja' igiye gukazwa muri Ituri, Beni na Lubero

May 1, 2025 - 07:49
 0

Nyuma y'uko Jenerali Muhoozi Kainerugaba, Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda ahuye na bamwe mu bajenerali ba FARDC, bumvikanye ko bagiye gukaza umutekano muri Kivu ya Ruguru.

Jenerali Muhoozi Kainerugaba, yahuye n'abajenerali b'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) i Entebbe, muri Uganda, kuri uyu wa Kabiri taliki 29 Mata 2025, bagirana ibiganiro byerekeye ibikorwa by'umutekano uhuriweho.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano, avuga ko ibiganiro byibanze ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC, ndetse no gusuzuma ibikorwa bihuriweho n'impande zombi byiswe  'Operasiyo USHUJAA byo kurwanya inyeshyamba za ADF mu turere twa Beni (Kivu y'Amajyaruguru) na Irumu-Mambasa (Ituri).

Ku ruhande rwa Uganda, Jenerali Muhoozi Kainerugaba, akikijwe n'abasirikare bakuru benshi ba UPDF, yahuye n'abajenerali babiri bo muri Kongo aribo Abdallah Nyembo, Umuyobozi w'ishami rishinzwe ibikorwa bya Ituri, na Bruno Mandevu, umuyobozi w’ibikorwa bya SOKOLA 1 Grand-Nord, aherekejwe n’abandi bayobozi ba FARDC.

Ibiganiro byibanze cyane cyane ku kongera ingufu mu bikorwa bya USHUJAA byo gukurikirana inyeshyamba za ADF muri Irumu-Mambasa (Ituri) no muri Kivu y'Amajyaruguru, cyane cyane i Ruwenzori, intara za Beni na Lubero. 

Operation USHUJAA yatangijwe ku ya 30 Ugushyingo 2021, nk'uko raporo nyinshi zibitangaza, byatumye bishoboka kugabanya ubushobozi bwa ADF bwo guhungabanya umutekano mu turere twa Zunguluka, Boga na Tchabi, ndetse no muri Ruwenzori no ku muhanda wa Kainama-Beni.

Iyi nama ibaye mu gihe ingabo za Uganda ziherutse kongera umubare w’Ingabo n’ibikoresho mu turere twa Djugu na Mahagi, muri Ituri.