
Rayon Sports igeze ku mukino wa nyuma itsinze Mukura VS yigambaga cyane
Ikipe ya Rayon Sports igeze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda ikipe ya Mukura Victory Sports igitego 1-0.
Ku isaha ya saa moya n’igice nibwo umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Mukura Victory Sports watangiye. Ni umukino utari woroshye ariko wabonaga ikipe ya Rayon Sports iwukina ishaka ibitego.
Rutahizamu Biramahire Abbeddy yahushije igitego hakiri kare ku mupira mwiza yari ahawe na Muhire Kevin ariko ateye umupira ukubita iboto urongera uragaruka habura uwubizamo.
Mu minota isaga 20 nibwo ikipe ya Mukura Victory Sports yabaye nk’iyigarutse mu mukino ndetse itangira no guhusha uburyo bumwe na bumwe bwabazwe.
Ku munota wa 36 Birahamire Abeddy yaje kongera kubona uburyo bukomeye ku mupira yahawe na Rukundo Abdoulhman ariko ateye umupira ukurwamo na Sebwato Nikolas.
Igice cya mbere cyarangiye ikipe zombi zinganya 0-0. Ni igice wabonaga ikipe ya Rayon Sports irimo kubona uburyo bwinshi ariko kububyaza umusaruro bikaba ikibazo kuko bagowe cyane n’umuzamu.
Ku munota wa 50 ikipe ya Rayon Sports yakoze ikosa rikomeye mu kibuga hagati umupira utewe na Ndikuriyo Patient ukubita Malanda Destin uhita ujya hanze.
Ku munota wa 59, Mukura Victory Sports yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ariko biranga kuko yateye kufura umuzamu yavuyemo ariko habura utera mu izamu, bikomeza kuba 0-0.
Ku munota wa 62, Kanamugire Roger yagize imvune biba ngombwa ko asohoka mu kibuga hinjiramo Niyonzima Olivier Sefu. Rayon Sports kandi yongeye gukora impinduka hasohoka Aziz Bassane hinjiramo Iraguha Hadji.
Ku munota wa 74, Biramahire Abeddy yaje gutsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports ku mupira mwiza yari ahawe na Serumogo Ally nawe ahita ashyira mu izamu.
Guhera ku munota wa 80, Mukura VS yahise itangira kwataka cyane izamu rya Rayon Sports ariko bikomeza kwanga.
Umukino warangiye ikipe ya Rayon Sports ari yo ikomeje kuri Final nyuma yo gutsinda igitego 1-0 mu mikino yombi bikaba ibitego 2-1.
Umukino wa nyuma biteganyijwe ko uzaba tariki 4 Gicurasi 2025. Ikipe ya Rayon Sports izahura na APR FC.