CAF yakuyeho amahugurwa yagomba kwitabirwa na Sam Uwikunda
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yahagaritse amahugurwa yo gutegura imikino ya 1/4 cy’irangiza cy’amarushanwa y’amakipe yari ateganyijwe kubera i Cairo kuva ku wa 4–8 Werurwe 2026.
Mu itangazo rigufi ryashyikirijwe abafatanyabikorwa bayo, CAF yavuze ko impamvu z’ihagarikwa ry’ayo mahugurwa zishingiye ku gutinda gutangwa kwa VISA no ku bibazo bijyanye no kubona amatike y’indege. Ibi byatumye ayo mahugurwa ahagarikwa hasigaye iminsi mike ngo atangire.
Aya mahugurwa yari agamije gutegura abasifuzi n’abakozi b’ingenzi bashinzwe imigendekere y’amarushanwa, mbere y’uko hatangira imikino ya 1/4 cy’irangiza ya CAF Champions League na CAF Confederations Cup. Hari hitezwe ko azitabirwa n’abaturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika, ariko imbogamizi z’ingendo n’ibyangombwa byatumye bidashoboka ko ubwitabire buba buhagije nkuko CAF yabyifuzaga.
Umujyi wa Cairo, ari na ho icyicaro cya CAF giherereye, usanzwe wakira amahugurwa yihariye ajyanye n’amarushanwa yo ku rwego rw’umugabane. Iri hagarikwa riheruka rigaragaza ibibazo bikomeje kugaragara mu by’ingendo n’imicungire y’ibyangombwa bigira ingaruka ku bikorwa by’umupira w’amaguru byambukiranya imipaka muri Afurika.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba aya mahugurwa azasubukurwa cyangwa niba hazashyirwaho indi gahunda isimbura, nko kuyakora hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu gihe imikino ya 1/4 cy’irangiza yegereje, haribazwa uko CAF izabigenza kugira ngo abasifuzi n’abashinzwe amarushanwa bahabwe amabwiriza n’amakuru akenewe nyuma y’izi mbogamizi zatunguranye.
Sam Uwikunda ni umwe mu bari bwitabire aya mahugurwa


Kinyarwanda
English
Swahili









