issa
Ishyamba muri Etincelles FC ryatumye ubuyobozi bwiyambaza RIB

Dec 26, 2025 - 08:38
 0

Ubuyobozi bwa Etincelles FC bwasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga z'abafana kubihagarika kubera ibintu bitemewe bari gukoreraho.

Ku itariki 20 Ukuboza 2025, nibwo Etincelles FC yakinnye na Police FC Umukino urangira ikipe ya Police FC itsinze Etincelles FC igitego 1-0. Ni umukino utari woroshye ariko utarashimishije abakunzi ba Etincelles FC babarizwa mu karere ka Rubavu.

Nyuma y'uyu mukino abakunzi ba Etincelles FC batangiriye Perezida, Ndagijimana Enock bose bahuriza ku ijambo ngo nasezere. Nyuma yo kwinjira mu modoka ntabwo abafana n'ubundi bigeze bamworohera kuko ibitekerezo byayo byakomereje ku mbuga nkoranyambaga ndetse bamwe ntibatinya gusebya no gutuka ubu buyobozi buriho.

Amakuru ahari muri iyi kipe avuga ko nyuma yaho ubu buyobozi bushya bushyizweho hari abatarabyishimiye batangira kuburwanya, ari nabo bivugwa ko bihishe inyuma y'ibi byose birimo kugenda bikorwa n'abakunzi ba Etincelles FC.

Ku munsi w'ejo hashize ku wa Kane tariki 25 Ukuboza 2025, nibwo Ubuyobozi bwa Etincelles FC bwasohoye ibaruwa isaba abakoresha imbuga nkoranyambaga z'abafana ko bazihagarika kubera ibirimo gukorerwaho birimo gutukana, gusebanya ndetse n'ibindi bitemewe hano mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa Etincelles FC ibi birimo gukorwa n'abafana kugeza ubu, byamaze no kumenyeshwa urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB ikorera mu karere ka Rubavu. Ibi bivuze ko abihishe inyuma y'ibi bikorwa byose bashobora gutabwa muri yombi hatagize igihinduka.

Etincelles FC ntabwo muri Shampiyona irimo kwitwara neza kugeza ubu kuko yicaye ku mwanya wa 18 n'amanota 10 ku rutonde rw'agateganyo. Iyi kipe ifite umwenda w'ibitego 6 kuko yatsinze 10 nayo imaze gutsindwa ibitego 16.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373