Abarenga 2000 biganjemo urubyiruko bitabiriye ihuriro 'Igihango cy'Urungano'

Apr 25, 2025 - 12:08
 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 25 Mata 2025, ni bwo urubyiruko ruturutse hirya no hino bateraniye mu nyubako ya ‘Intare Conference Arena’ aho bagiye guhabwa ibiganiro ku gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda.

Abateraniye muri iyi nyubako , ni Urubyiruko rusaga 2000 n’abayobozi mu nzego zinyuranye muri iki gikorwa cy’ihuriro Ngarukamwaka ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano.

 Abitabiriye iki gikorwa,  ni abahagarariye abandi mu turere twose tw’Igihugu, abahagarariye ibyiciro byihariye by’urubyiruko ndetse n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu.

Nk’uko bisanzwe bimenyerewe, iri huriro ritangirwamo ibiganiro bigaruka ku mateka y’Igihugu no gusobanurira urubyiruko, umukoro rufite wo gukomera ku gihango cy’Ubunyarwanda

Muri iri huriro kandi, hatangirwamo inyigisho zibanda ku gusigasira ibyagezweho, kuganira ku mahitamo y’u Rwanda n’uruhare rw’urubyiruko mu myaka iri imbere.

Ni ihuriro kandi rinahuzwa n’igikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.