
Igihango cy'Urungano: Minisitiri Bizimana yagaragaje ko politiki y’ivanguramoko yagejeje u Rwanda ahabi, yatangiriye mu mashuli
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yabwiye urubyiruko rwitabiriye ihuriro ‘Igihango cy’urungano, ko ivangura ryagejeje u Rwanda ahabi ryahereye mu mashuri bigizwemo uruhare na Kayibanda wahoze ari Perezida w'u Rwanda.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu taliki 25 Mata 2025, ubwo abasore n’inkumi b’urubyiruko ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye, bitabiriye iki gikorwa cyabereye mu ‘Ntare Conference Arena.
Mu kiganiro kigaruka ku mateka y’u Rwanda n’imbaraga urubyiruko ruvomamo mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, Minisitiri Bizimana yagarutse ku miterere ya politiki yatanyije Abanyarwanda hakoreshejwe uburezi.
Yavuze ko politiki y’ivangura yatangiye gushinga imizi ku butegetsi bwa Perezida Kayibanda kugeza ubwo byashyizwe no mu itegeko ryagenaga ko mu mashuri makuru abayajyamo bagombaga kuba hashingiwe ku bwoko.
Muri ayo mategeko ashingira ku moko yashyizweho na Politiki mbi, Abatwa bari bihariye 1%, Abahutu 89% mu gihe Abatutsi bari 10%.
Ati “Ndabaha ingero, mu myaka ine yakurikiye mu 1973, ni ukuvuga mu 1973-1977, muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, harangije abanyeshuri 501, icyo gihe Abatutsi bari 21, ni ukuvuga 4%. Hari n’amashami ya Kaminuza atarigeraga yemerwamo Umututsi nko mu Ishami ry’Ubukungu. Muri make, iri ringaniza, ryari ikandamiza.”
Yavuze ko guhera mu 1973, aribwo Leta ya Kayibanda yashoye urubyiruko rwigaga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza y'u Rwanda, mu kwica no gutoteza bagenzi babo b'Abatutsi.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko mu myaka ya 1990, urwango ku Batutsi mu mashuri rwari rumaze gufata indi ntera, biza kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko uburyo urwango rwigishijwe ruhereye mu bakiri bato, rukagera mu mashuri byerekana aho ubuyobozi bubi bwagejeje u Rwanda.