Uvira: Wazalendo na FARDC barwanye umuhenerezo

Apr 25, 2025 - 14:21
 0

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakomeje kubera imirwano ihuza Wazalendo na FARDC, aho abaturage benshi bakomeje guhunga amasigamana . Ni imirwano yashyamiranyije impande zombi bikavugwa ko yaturutse ku gasuzuguro.

Iyi mirwano yatangiye kuri uyu Kane tariki ya 24 Mata 2025 mu gace ka   Rugenge no mu misozi ya Uvira (agace ka Uvira), muri Kivu y'Amajyepfo, yatewe n’uko Wazalendo yanze kuva mu birindiro bya FARDC biherereye muri ibyo bice.

Indi mpamvu nyamukuru ikomeje guteza isubiranamo rya hato na hato ku mpande zombi, FARDC ngo ishaka gukomeza kugaragaza ubudahangarwa n’igitinyiro kuri Wazalendo nayo igashaka kwerekana ko irenze ku gisirikare.

Uwahaye amakuru ikinyamakuru Actualite cd yagize ati: " Barapfa ubuyobozi. FARDC irashaka kuba hejuru ya wazalendo ntibyemere.”

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, nabwo imirwano yakomeje ituma bamwe bahunga  ndetse n’amashuli arahagara.

Umujyi wa Uvira wabaye icyicaro cy’inzego z’intara kuva umujyi wa Bukavu wafatwa n’inyeshyamba za AFC / M23 muri Gashyantare. 

Apr 25, 2025 - 14:31

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.