Umuvugizi wa Tshisekedi yemeje ko Congo izitabira ibiganiro by’i Luanda
Leta ya Congo binyuze mu muvugizi wa Perezida Tshisekedi Tina Salama, yemeje ko iki gihugu kizitabira ibiganiro bizabahuza n’umutwe wa M23.
Tina Salama ubwo yaganiraga na Reuters taliki 16 Werurwe, yemeje aya makuru ko Leta izitabira ibi biganiro by’amahoro, icyakora yirinda gutangaza itsinda rizaba rihagarariye ubutegetsi.
Ku ruhande rwa M23, nayo yagaragaje ko izitabira ibi biganiro. Agaragaje. Mbere y’uko ibona ubutumire buyisaba kwitabira ibi biganiro, yari yasabye Perezida Tshisekedi kuvugisha ukuri agatanga umucyo niba koko ibi biganiro Leta ye izabyitabira.
Biteganyijwe ko ibi biganiro bizatangira tariki ya 18 Werurwe 2025, nyuma y’igihe kinini Leta ya RDC ivuga ko itazaganira na M23.
Gusa hagataho, mu gihe ibi biganiro bitaratangira hakomeje kumvikana imirwano itandukanye ihuje impande zombi mu bice bitandukanye by'u Burasirazuba bwa Congo, aho M23 ikomeje gushinza ingabo za Leta kuyigabaho ibitero zidasize abaturage.


Kinyarwanda
English
Swahili









