Umubyeyi wa Da Rest yahishuye uburyo yatangiye umuziki atabishaka (Video)
Mu ijoro ryo ku itariki 3 Gicurasi 2025 umuhanzi Da Rest yakoze igitaramo cyo kumvisha abantu batumiwe album yise Souvenir 53. Muri uwo muhango hitabiriye mama we watanze ubuhamya burimo byinshi birimo ukuri kutavuzwe
Mama we ubwo yari amaze gutambuka ku itapi y’umweru n’umutuku, yageze ahateguriwe kuganiriza abitabiriye abazwa ku muhungu we. Yagize ati”Ikintu gitangaje ni uko yabigiyemo ntabishaka. Iyo yajyaga muri studio naramukubitaga ariko nyuma namucungishije Junior!”
Nubwo uyu mubyeyi yavuze ko umwana we yabitangiye atabishaka, yabonaga ari impano ye. Byageze igihe yumva nta mpamvu yo kubuza umwana we uburenganzira. Icyo yamusabye ni ukwiga agatsinda ubundi akabifatanya. Ati”Ndamwifuriza kurenga aho ari. Ndasaba ababyeyi kutabuza abana impano zabo. Ibintu byose iyo witwaye neza bigenda neza”.
Igitaramo cyo kumvisha abatumiwe album ya Da Rest cyari kibereye ijisho. Cyaranzwe no gufata amafoto y’urwibutso, hari imipira n’ingofero biriho ibirango bye. Abarimo Uncle Austin, Victor Rukotana, Nel Ngabo n’abandi bazwi mu myidagaduro yo mu Rwanda baje kumushyigikira.