issa
Ubumwe bw'u Burayi bugiye guhatira Putin guhagarika intambara kuri Ukraine

May 10, 2025 - 13:50
 0

Abayobozi bo mu bihugu byo mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi bageze i Kyiv muri Ukraine gusaba Uburusiya guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi 30.

Abayobozi b’ibihugu by’i Burayi barimo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Umuyobozi w’u Budage, Olaf Scholzc bageze mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, kuri uyu wa Gatandatu, aho bagiye gusaba Uburusiya kwemera agahenge k’iminsi 30 mu mirwano iri hagati yabwo na Ukraine.

Uretse ubu busabe bw'agahenge kandi aba bakuru b'ibihugu byo mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi, baranarebera hamwe icyakorwa ngo intambara y'u Burusiya na Ukraine, imaze imyaka itatu ibe yahagarara.

Iyi nama n’ubusabe bwabo bugamije gutanga umwanya wo gutabara abaturage bakomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’intambara, harimo abimurwa ku ngufu, abatakaje ababo, n'abakomeje kubura iby'ibanze mu buzima bwa buri munsi.

Abayobozi b’i Burayi bavuga ko agahenge k’igihe gito gashobora gutanga inzira yo gutangiza ibiganiro by’amahoro, kandi kagaha amahirwe ibikorwa by’ubutabazi birimo kugeza imfashanyo ku baturage bugarijwe n’intambara.

Perezida Zelensky wa Ukraine wakiriye aba bayobozi yabashimiye intambwe bateye, avuga ko "inkunga ya politiki n’iy’ubutabazi by'u Burayi ari ingenzi cyane muri ibi bihe bikomeye."

Uburusiya kugeza ubu ntiburagira icyo butangaza kuri ubu busabe, ariko buherutse kubwira amahanga ko bagomba kubaha ubusugire bw'iki gihugu batitwaje ko kiri mu ntambara na Ukraine.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com