HCR iratabariza impunzi z'Abanye Congo bahungiye mu Burundi

Apr 29, 2025 - 10:29
 0

Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ushinzwe impunzi (UNHCR), mu Burundi, yagaragaje impungenge z’uko impunzi zahunze urugomo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) by'umwihariko izikambitse mu nkambi ya Musenyi ari mibi cyane. 

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku ya 25 Mata 2025, UNHCR, ryagaragaje ko Abanyekongo barenga 71.000 babonye ubuhungiro mu Burundi kuva muri Mutarama 2025, barimo abagera ku 16.000 ubu baba mu nkambi ya Musenyi, mu ntara ya Rutana. 

Gusa umwanya izi mpunzi zajyanwemo wagenewe kwakira abantu 3.000 gusa, ariko muri iki gihe usanga  rwuzuye abantu.

Imiryango mpuzamahanga itandukanye, igaragaza ko imiryango y’izi mpunzi ibayeho nabi, ndetse ngo mu gihe cy’imvura amazu menshi ararengerwa n’amazi, bigatuma imibereho irushaho kuba ingorabahizi. Si ibyo gusa kuko kubura ibikorwa remezo nk’ishuri, ibigo nderabuzima n’ubwiherero birushaho gutuma ubuzima bw’izi mpunzi bujya mu kaga.

UNHCR kandi itabariza abagore n’abakobwa b’impunzi batabona ibikoresho by’isuku kubera kubura inkunga bityo bikaba bishyira mu kaga umutekano n'ubuzima bwabo.

RPA burundi  itangaza ko ngo mu guhangana n’iki kibazo,  UNHCR, ivuga ko nibura hakenewe miliyoni 76.5 z'amadolari kugira ngo impunzi zikurwe mu buzima butari bwiza, kuko ngo zitabonetse ibintu byarushaho kuba bibi.

Apr 29, 2025 - 10:30

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.