Impuzamatorero Grace Room ya Pasiteri Julienne Kabanda yambuwe icyangombwa cy’ubuzimagatozi
Kuri uyu wa Gatandatu taliki 10 Gicurasi 2025, urwego rw’igihugu rw'imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rwambuye icyangombwa cy’ubuzimagatozi 'Impuzamatorero Grace Room Ministries', riyoborwa na Pasiteri Julienne Kabanda kubera kutubahiriza amategeko.
Mu itangazo RGB yashyize ahagaragara, yamenyesheje abantu bose ko yambuye icyangombwa cy’ubuzimagatozi Itorero Grace Room, nka minisiteri ihuriwemo n’indi miryango kubera kutubahiriza ibikubiye mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere.
Uru rwego rw’igihugu rw'imiyoborere (RGB), kandi ruvuga ko Grace Room yakunze gukora ibikorwa bijyanye no gusenga, kandi bikaba bihabanye n’ibikorwa ndetse n’intego z’iyi Minisiteriya nk’uko bigaragara mu mategeko shingiro yayo.


Kinyarwanda
English
Swahili









