issa
Nigeria: Igisirikare cyataye muri yombi 28 bibye litiro 290,000 za peteroli

Oct 21, 2025 - 09:13
 0

Ingabo za Nigeria zataye muri yombi abantu 28 bakekwaho ubujura bw’amavuta ya peteroli ndetse zanafata litiro zisaga 290,000 z’ari zibwe nabo.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Ukwakira 2025, mu itangazo ryashyizwe hanze na Lieutenant Colonel Danjuma Jonah Danjuma umuvugizi w'i Gisirikare cya Nigeria, avuga ko abo bantu n’izo litiro za peteroli bari baribye byamenyekaniye muri operasiyo ingabo za Nigeria zakoze ku bufatanye n’iza gisirikare kuva tariki ya 6 kugeza tariki 19 Ukwakira 2025.

Col. Danjuma Jonah Danjuma Umuvugizi wa Gisirikare ya Nigeria yavuze ko icyo gikorwa cyo kugenzura niba ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa mu buryo bwemewe kuzakomeza gukorwa hagamijwe gukumira ubujura bwa peteroli n’ibindi byaha bifitanye isano nabyo bikunze kugaragara mu gace ka Niger Delta muri icyo gihugu bivugwa ko kabaye indiri y'ubujura.

Yagize ati “Ibi bikorwa bya operasiyo nti biteze guhagarara kuko tugamije gukomeza gukumira ubujura bwa peteroli n’ibindi byaha bifitanye isano, bikunze kugaragara muri Niger Delta ubu hamaze kuba indiri y'ibyaha n’ubujura."

Muri iryo tangazo ryashyizwe hanze n’umuvugizi w'i Gisirikare cya Nigeria nkuko ibinyamakuru byo muri icyo gihugu bikomeje kubitangaza. Muri iyo operasiyo yakozwe n'ingabo za gisirikare z’icyo gihugu zasenye inganda 4 zakoraga mu buryo butemewe zatunganyirizwagamo amavuta atujuje ubuziranenge.

Ndetse muri iyo operasiyo ingabo za Gisirikare z’icyo gihugu zinahagarika amato n’imodoka byifashishwaga mu gutwara ayo mavuta yabaga yibwe mu bice bitandukanye byo muri icyo gihugu birimo Niger Delta, Abia, Bayelsa ndetse na Akwa Ibom.

Kugeza ubu Nigeria ni kimwe mu bihugu bya mbere bitunganya ibikomoka kuri peteroli muri Afurika bikanacuruza peteroli nyinshi mu karere no hanze yako, uretse ko leta y’icyo gihugu ivuga ko buri mwaka ihomba asaga miliyari z’amadolari kubera ubujura bwayo.

Oct 21, 2025 - 10:32