issa
Ntituzikorera imitwaro y'imiyoborere mibi ya DRC-Minisitiri Nduhungirehe

Mar 11, 2025 - 17:41
 0

Nyuma y'ibihano ibihugu bihuriye mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU) byafatiye u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yabwiye uyu muryango ko u Rwanda rutiteguye kwikorera imitwaro y'ingaruks z'imiyoborere mibi ya Leta ya Kinshasa.

Binyuze kuri Minisitriri Nduhungirehe, Guverinoma y'u Rwanda yakuriye inzira ku murima EU, iyimenyesha ko itazirengera ibibazo bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo by'imiyoborere mibi byateye umutekano muke, amakimbirane ndetse n'intambara mu burasirazuba bw'iki gihugu.

Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabitangarije Kaja Kallas, Intumwa Nkuru ya EU ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba na Visi Perezida wa Komisiyo ya EU, ubwo bagirana ibiganiro ku wa 10 Werurwe hamwe n'abandi bayobozi batandukanye.

Nduhungirehe yavuze ko kuba amahanga akomeje gufata ibihano bibogamye bitazigera bikemura ikibazo cy'umutekano mucye n'amakimbirane arangwa mu burasirazuba bwa Congo, ahubwo bizarushaho kuzamba.

Yagize ati “Nahamije ko amakimbirane akomeje muri RDC atatangijwe n’u Rwanda, kandi ko tutazemera kwikorera umutwaro w’ingaruka z’imiyoborere mibi no kunanirwa kubungabunga umutekano bya RDC.”

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje avuga ko u Rwanda rurajwe inshinga no kubungabunga umutekano w'Abanyarwanda ukomeza guhungabanywa n'umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenocide  mu Rwanda mu mwaka wa 1994 ukomeje guterwa inkunga na DRC.

Ati“Impungenge ku mutekano w’u Rwanda zibagiranye kera ndetse hari n’abazitesha agaciro, mu gihe hari ikibazo gikomeye gituruka ku mutwe w’iterabwoba w’Abajenosideri wa FDLR ndetse n’ingabo gashozantambara ziyunze ku za Congo zakoreraga ku bice byegereye umupaka wacu.”

Yakomeje avuga ko uburyo ikibazo cya Congo gisobanurwa harimo kubogama no kuyobya uburari, bityo bitazigera biganisha ku nzira y'amahoro.

Ati “Icyo bizakora gusa ni ukongerera RDC imbaraga zo gukurura igihe cy’amakimbirane, no gutesha agaciro urugendo rw’ubuhuza ruyobowe n’Afurika, ari na rwo u Rwanda rwiyemeje gushyigikira byuzuye.”

Ibihugu nk'Ubudage n'Ubwongereza ni bimwe mu byafatiye u Rwanda ibihano bigendeye ku birego DRC irurega, cyokoze EU yo mu buryo bweruye ntiyigeze itangaza ibihano ku Rwanda ariko iherutse gutangaza ko igiye gusubiramo amasezerano y'ubufatanye ku mpande zombi.

Mar 11, 2025 - 20:24