Sandra Teta yavuze impamvu umugabo we akumbuye mu rugo, Asake aravugwa mu rukundo n'Umugande, Prince Harry n'umugore we ku rutonde rw'abasitari banzwe: Avugwa mu myidagaduro

Mar 11, 2025 - 16:44
 0

Amakuru y'imyidagaduro avugwa muri Afurika no mu Burengerazuba bw'Isi.

Sandra Teta washakanye n'umuhanzi wo muri Uganda Weasel Manizo, aratangaza ko impamvu umugabo we aho ari muri Amerika yifuza kugaruka imuhira, bituruka ku mubano bubatse igihe kirekire hagati yabo.

Teta avuga ko buri gihe amuhora hafi niyo baba bari ahantu hatandukanye, bikaba byumvikana rero kuba yamukumbura cyane.

Icyakora avuga ko nta kidasanzwe yaba yarakoze cyatuma umugabo we amukumbura, ahubwo ari kwa kundi wumva ukumbuye umukunzi wawe ukuri kure.

Mu minsi yashize, nibwo Weasel yagiye ku mbuga nkoranyambaga atangaza ko arambiwe kuba muri Amerika aho arwaje Jose Chameleone, akagaragaza ko akumbuye umuryango we ashaka gutaha.

Ne-Yo yahishuye uko abana n'abagore be bane

Umuhanzi Ne-Yo uherutse gushaka umugore wa kane wiyongera kuri batatu bari basanganwe bigatuma benshi bibaza uko bose abitaho, yahishuye uko abigenza kugira ngo bose abahe umwanya.

Ne-Yo yatangaje ko afata iminsi irindwi ari kumwe n'umugore umwe bonyine bakagirana ibihe byiza, yamara kubazenguruka bose agahita abahuriza hamwe bose nabo bakishimana.

Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Rickey Smiley, yavuze ko gushaka abagore bane ibyo yakoze ari ukuba umunyakuri, akemeza ko iyo abimenya mbere aba yarabikoze kare kuko byari kumurinda ibibazo byo mu mutwe.

Asake aravugwa mu rukundo n'Umugandekazi

Umuhanzi wo muri Nigeria, Asake, akomeje kuvugwa mu rukundo n'umunyamidelikazi ukomoka muri Uganda, Eva Apio nyuma yuko bakomeje kuvugisha benshi i Paris.

Aba bombi bakaba ari bamwe mu bitabiriye ibirori bya Paris Fashion Week,  aho bakomeje no kugaragara ahandi hantu hatandukanye barimo kwishimana harimo no mu tubyiniro, ibyo benshi baheraho bemeza ko bari mu rukundo.

Prince Harry n'umugore we ku rutonde rw'abasitari banzwe

Nk'uko ikinyamakuru Fandom Wire kibitangaza, Igikomangoma Harry n'umugore we Meghan Markle bari mu myanya itanu ya mbere y'ibyamamare bitakunzwe mu 2024.

Ku mwanya wa mbere hari Diddy aho guhera muri Nzeri yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha bishingiye ku ihohoterwa ryo ku gitsina, agashinjwa ibirego bibarirwa mu magana.

Prince Harry n'umugore we Meghan Markle nabo bari mu bantu batakunzwe mu 2024, kubera ubushyamirane bagiranye n'Ubwami bw'Ubwongereza.

Urwango rwabo n'ubwami rumaze imyaka guhera mu 2022 ubwo biyemezaga kujya gutura muri Amerika, nyuma bakagenda bashyira no hanze amabanga y'i Bwami.

Mu bantu batanu batakunzwe mu 2024 kandi, harimo umukinnyi wa filime Jada Pinkett Smith wagarutsweho cyane kubera inkuru nyinshi yagiye atangaza zivuga ko yatandukanye na Will Smith.

Nyamara nubwo yatangazaga ibyo byose, nyuma byaje kumenyekana ko yabaga ari mu mikino agamije kwamamaza igitabo yashakaga gusohora. 

Uutonde rw'abatarakunzwe ni benshi barimo na Ellen DeGeneres n'abandi benshi.

Umwami Charles III yavuze imyato Davido

Umwami w'Ubwongereza, Charles III, yatangaje ko akunda cyane Davido kuko indirimbo ze zituma akunda ururimi rwo muri Nigeria rwa 'Pidgin'.

Mu kiganiro yagiranye na Apple Music, yavuze ko bitewe n'indirimbo za Davido bituma yifuza kumenya ururimi rwabo ku buryo azaza kubasura azi kuruvuga neza.

Yavuze ko kandi akunda cyane indirimbo 'Kante' Davido yakoranye na Fave.

Ati "Davido yatumye nkunda ururimi rwa Pidgin. Ubutaha ninsura Nigeria nifuza kuzaba nduvuga. Mwarakoze ku bwa Afrobeats yabaye ikimenyabose ku Isi yose."

Injyana ya Afrobeats ikaba ikomeje kwamamaza umuziki wa Nigeria ari nako irushaho kugaragaza isura nziza ya Nigeria ku ruhando mpuzamahanga.

Mar 11, 2025 - 16:52

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.