Mike Kayihura yagarutse ku kaga yahuye nako anacyebura abandi bahanzi
Umuhanzi w'Umunyarwanda Mike Kayihura ukunzwe cyane mu bihugu birimo Uganda na Kenya, yahishuye impamvu yari amaze imyaka igera kuri itatu adasohora indirimbo ye nshya.
Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya X, ku wa Kabiri tariki 8 Nyakanga 2025, Mike yavuze ko hari amasezerano yari yarasinye yamubuzaga gukora imiziki mu buryo bwe uko ndetse avuga ko byaje no kugira ingaruka kuri EP ye 'Zuba' yaje no gukurwa ku mbuga zicururizwaho imiziki.
Yagize ati "Sinabashije gushyira hanze indirimbo nshya kubera amasezerano nari narasinye. Amasezerano nasinyiye natekerezaga ko agiye kumfungurira amahirwe menshi, gusa yaranzitiye mu myaka itatu yose. Byarangoye cyane bitewe no gucibwa intege muri uru ruganda rwa muzika, aba bantu bakoze ibisa no kunshyira hasi. Ariko ubu nabivuyemo. Indirimbo nshya zigiye kuza vuba. Urukundo."
"Niteguye kugaruka vuba nkabasobanurira ibi mu buryo burambuye. Mwarakoze gukomeza kuba ku ruhande rwanjye."
Mike aganira n'itangazamakuru yavuze ko aya masezerano yari yarasinye yari agamije gukorana n'abarebereraga inyungu ze atifuje gutanga amazina, gusa bakaza kumutenguha ahanini biturutse ku kuba yarasinye aya masezerano nta munyamategeko anafite.
Mike Kayihura ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba
Uyu muhanzi kandi yavuze ko kuri ubu yamaze gushyira ibikorwa bye ku murongo ndetse yiteguye kugaruka vuba aha abakunzi b'umuziki indirimbo nshya nk'uko byari bisanzwe.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Mike yagiriye inama abandi bahanzi nyarwanda by'umwihariko, ko atari buri wese mukorana, mugendana hamwe cyangwa muganira ku mishinga uba akwifuriza ibyiza.
Mu magambo ye kandi yacyebu abahanzi ati "Menya ibya ngombwa mu rugendo rwawe, ntube mu cyumba cy’indirimbo gusa. Soma byinshi. Jya ugaragara. Gutsindwa ni byiza. Ni yo nzira yonyine yo kwiga no gukura."
Mike Kayihura yaherukaga gushyira hanze indirimbo ye ari wenyine mu 2022, yise 'Tuza' iri no muzakunzwe cyane, gusa muri iyi myaka itatu yari ishize yakoranye indirimbo n'abahanzi bahanzi nka Joshua Baraka wo muri Uganda na Kivumbi King.


Kinyarwanda
English
Swahili









