
Byose ni inyungu z’umuturage kuko niwe tureba-Patrice Mugenzi
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mugenzi Patrice, avuga ku mabwiriza mashya agenga imiryango ishingiye ku myemerere.
Yavuze ko Umuturage ari ku isonga, ari nayo mpamvu buri gihe ubuyobozi buhora butekereza icyamuteza imbere.
Akomeza agira ati “Aya mabwiriza rero na yo aje aje guteza imbere umuturage wacu, ari we mukiristu muri iyi miryango ishingiye ku kwemera.”
Umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, Dodo Picard, we avuga ko abaturage batanga amafaranga mu miryango ishingiye ku myemerere bakwiye kumenya uko akoreshwa.
Ati: “Abantu baratura ariko ntumenya ngo amafaranga avuye he ajya he? Twasanze hari amatorero atagira konti, kandi buri cyumweru baratura, bayabika he?”
Ku ruhande rw’abayobora imwe mu miryango ishingiye ku myemerere bo bavuga ko amabwiriza mashya yashyizweho n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, azaca akajagari kari muri iyi miryango katumye igera ku bihumbi 9800 ifungwa by'agateganyo.
Dore amwe mu mabwiriza yashyizweho;
⏩️Amatorero yose agiye kwiyandikisha bushya mu turere yishyure 2.000.000Frw adasubizwa.
⏩️Uhagarariye itorero n'umwungirije bagomba kuba bafite imyabumenyi mu by'iyobokamana cyangwa equivalence barize amasaha nibura 1200.
⏩️Amatorero agomba kuba afite (action plan) bigendanye n'iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage bari mu karere.
⏩️Icyacumi kizajya kinyura muri banki.
⏩️Amaturo mu nsengero no mu biterane bizajya bimenyeshwa akarere na RGB.
⏩️Urwego rubifitiye ububasha ruzajya rukora ubugenzuzi bw'imali y'itorero rwabimenyesheje cyangwa rutabimenyesheje itorero.
⏩️Kwandikisha itorero mu karere bizajya bisaba imikono y'abantu 1000 bafite ID na telefone.