
DRC: Ubwato bwari butwaye abiganjemo abakinnyi bwarohamye 25 bahasiga ubuzima
Nibura abantu 25 bapfuye abandi benshi baburirwa irengero nyuma y’ubwato bwarohamye mu ruzi rwa Kwa mu gice cya Mai-Ndombe mu Majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Alexis Mputu, umuvugizi wa guverinoma mu gice cya Mai- Ndombe, yavuze ko umubare w'abapfuye watangajwe ari uwa agateganyo bishoboka ko hari n’abandi bataraboneka. Abaguye muri iyi mpanuka biganjemo abakinnyi b’umupira w'amaguru bo mu gace ka Ngambomi.
Impanuka z’amato zikunze kuba muri iki gihugu, aho usanga akenshi hakorwa ingendo za nijoro ndetse n’ubwato buba bupakiye abantu. Inzuzi za Repuburika ya demokarasi ya Kongo, ni bwo buryo ahanini bwifashishwa mu gutwara abantu n’ibintu, by’umwihariko abo mu turere twitaruye ahatagera ibikorwa remezo cyangwa se ibihari bikaba bimeze nabi. (AP)
Umwaka ushize wa 2024 nabwo muri ibi bice , hagiye hagaragara impanuka z’ubwato ahanini biturutse ku buremere bwikoreye abagera mu majana bakaburirwa irengero ndetse abanda ugasanga bahasize ubuzima.