
Tanzania: Ishyaka riri ku butegetsi ryateguye congere idasanzwe yitabiriye na FPR
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Wellars Gasamagera, ayoboye Intumwa z’u Rwanda zitabiriye Kongere idasanzwe y’iminsi ibiri yateguwe n’Ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania, Chama Cha Mapinduzi (CCM), iteraniye muri Jakaya Kikwete Convention Centre mu Mujyi wa Dodoma.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Mutarama 2025, ni bwo Intumwa z’Umuryango FPR Inkotanyi zitabiriye Kongere ya CCM.
Mu ijambo rye, Gasamagera yashimangiye umubano mwiza umaze gushinga imizi hagati y’amashyaka yombi, FPR Inkotanyi na CCM.
Yagaragaje ko umubano wubakiye ku buvandimwe washinze imizi ushingiye ku cyerekezo gihamye cya Perezida Kagame na mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, kiganisha mu cyerekezo cy’iterambere n’ituze rihuriweho n’ibihugu byombi.
Muri Kongere ya CCM biteganyijwe ko iri kuganirirwamo ahazaza h’iri Shyaka ndetse ikazanaberamo amatora y’umusimbura wa Abdulrahman Kinana weguye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Chama Cha Mapinduzi muri Nyakanga 2024.