Minisitiri Nduhungirehe ntiyifuza igereranya rya Bruce Melodie na The Ben
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yagaragaje urutonde rw'indirimbo zamushimishije mu 2025 ashyiraho indirimbo ebyiri za Bruce Melodie. Ntabwo byashimishije abafana ba The Ben kuko atagaragaye kuri urwo rutonde ndetse hari uwatanze igitekerezo amwibutsa ko natamushyira ku rutonde The Ben azariririra ku rubyiniro.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane w'u Rwanda Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yabujije abantu kugereranya abahanzi;Bruce Melodie kuko bose bashimisha abantu mu buryo butandukanye.
Ambasaderi Nduhungirehe Olivier yabigarutseho mu butumwa yasangije abamukurikira kuri X aho yabwiye abantu ko abahanzi atari amakipe aho usanga amakipe aharanira gutsinda ibitego mu gihe abahanzi batanga ibyishimo ndetse bakanatuma isura y'u Rwanda igera I mahanga.
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yagize ati:Ariko ibi bintu urubyiruko muhoramo byo guhanganisha abahanzi b'Abanyarwanda muzabireke rwose!..."
Yavuze ko umuziki atari umupira w'amaguru aho upinga imwe ugakunda indi. Nubwo Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yabujije abafana guhanganisha Bruce Melodie na The Ben, bo ubwabo bari kubicuruza kuko banabikozemo ibihangano birimo guterana amagambo mu rwego rwo guteguza abafana babo igitaramo cyo ku ya 01 Mutarama 2026.


Kinyarwanda
English
Swahili









