issa
Rihanna yaciye amarenga yo kongera kubyara umwana wa 4

Jan 14, 2026 - 15:51
 0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku isi, Rihanna, yongeye gutera impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko amagambo ye aheruka kuvuga yasize benshi bibaza niba ashobora kuba ateganya kwibaruka umwana wa kane mu mwaka wa 2026, nyuma yo kubyara abana batatu n’umukunzi we A$AP Rocky.

Ni mu mashusho uyu muhanzikazi yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze aho yateje urujijo mu bantu, avuga ko bishoboka ko mu mwaka wa 2026 abafana be bashobora kubona umwana wa kane mu muryango we.

Kuri ubu, Rihanna afite imyaka 37, akaba we n’umukunzi we A$AP Rocky, bamaze kwibaruka abana batatu barimo RZA (yavutse mu 2022), Riot Rose (yavutse mu 2023) na Rocki Irish Mayers (yavutse mu Nzeri 2025), ari we mukobwa wabo wa gatatu. 

Aya magambo uyu muhanzikazi yatumye benshi bongera kumutekeresaho, bibaza impamvu uyu muhanzikazi ari gukurikiza abana be mu gihe gito cyane undi avutse.

Icyakora hari abemeza ko iyi gahunda yuyu muhanzikazi ari nziza cyane, ko buriya ibyiza yabanza akibaruka umubare wose w'abana yifuza, akabanza icyo kwibaruka akagishyira ku ruhande, hanyuma akazongera akiyitaho neza akongera akamera nka mbere uko yari ameze, ariko ikijyanye no kubyara cyo yaragikemuye.

Jan 14, 2026 - 15:52