
Beyoncé ntazongera gukina filime
Nyina wa Beyoncé yangaje ko bidasubirwaho umukobwa we atazongera kugaragara mu bikorwa bya sinema agiye gushyira umutima ku muziki.
Umubyeyi wa Beyoncé witwa Tina Knowless, yatangaje ko umukobwa we yahagaritse ibyo gukina filime ndetse nta gahunda afite yo kongera kubisubiramo.
Uyu mubyeyi ibi yabitangaje nyuma yo gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amashusho yimwe muri filime yitwa 'Cadillac Records' .
Iyi ni filime Beyoncé yakinnyemo, aho umubyeyi we yavuze ko ari imwe mu zo akunda cyane ndetse ko imwibutsa ko umwana we yafashe icyemezo cyo kubihagarika burundu.
Beyoncé ahagaritse gukina filime mu gihe yari abimazemo imyaka irenga 10 aho yakinnye muri filime zitandukanye nka Dreamgirls, A Hip Hopera n'izindi zitandukanye.
Beyoncé ntazongera gukina filime