issa
Okkama yahishuye uko yamaze umwaka yiga umuziki iwabo batabizi

Mar 12, 2025 - 14:20
 0

Umuhanzi Okkama yatangaje ko yagiye kwiga umuziki iwabo batabishaka, kugera ubwo yamaze umwaka n'igice yiga ku Nyundo batazi ibyo yiga.

Mu kiganiro yagiranye na Isibo Radar, yavuze ko iwabo bashakaga ko ajya kwiga amasomo asanzwe ariko we akumva ashaka kujya kwiga umuziki.

Avuga ko byarangiye agiye ku Nyundo iwabo batabizi kugera amazeyo umwaka n'igice.

Ati "Kugira ngo babimenye, papa yaje kunsura ku ishuri abaza umusekirite ati 'hano n'ibiki mwigisha'?, aramubwira ati 'twigisha umuziki." 

Okkama yavuze ko umubyeyi we yahise arakara, baraganira kugira ngo abimwumvishe biragorana ariko nyuma aza kubyumva.

Ati "Papa yumvaga nahita mpagarikira aho naringeze, ariko ntabwo byari gukunda. Gusa nyuma yaje kubyumva." 

Avuga ko bagiye babyumva gahoro gahoro kugera ahubwo babikunze kumurusha.

Uyu muhanzi avuga ko ababyeyi bakwiye kujya bareka abana bakihitiramo icyo bashaka kwiga kuko iyo umuntu akuze ari we wihitiramo ikimubereye.

Umva indirimbo nshya ya Okkama Lowkey

Mar 12, 2025 - 14:33