issa
Tanzania: Perezida Samia Suluhu yaburiye Minisitiri mushya ushinzwe Itangazamakuru n'umwungirije

Jan 14, 2026 - 19:19
 0

Mu ijambo rya Perezida wa Tanzania, Samia suluhu Hassan yagejeje ku bitabiriye umuhango w'irahira rya Minisitiri mushya ushinzwe Itangazamakuru Umuco Ubuhanzi n'imikino, yasabye uwo minisitiri ndetse umwungirije kuzahuza imbaraga anabamenyesha ko nibagaragaza ubwumvikane buke bombi azabiruka muri guverinoma.

Minisitiri ushinzwe Itangazamakuru, Umuco Ubuhanzi n'imikino mu Gihugu cya Tanzania, yarahiye ku wa Kabiri tariki ya 13 Mutarama 2025, mu murwa mukuru Dodoma, arahirira imbere ya Perezida wa Tanzania, Samia saluhu Hasan.

Mu ijambo rye, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yabwiye Minisitiri w’Itangazamakuru, Umuco, Ubuhanzi na Siporo, Paul Christian Makonda, n’umwungirije muri iyo Minisiteri, Hamis Mwinjuma uzwi nka Mwana F.A, kuzirinda icyateza ubwumvikane buke ahubwo bagakorera hamwe.

Perezida Samia yavuze ko atazihanganira abayobozi bagirana amakimbirane kuko bidindiza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta, agaruka kuri aba bagabo yanabasabye gukora mu nyungu za rubanda.

Perezida Samia Suluhu Hassan, Yagize ati " Nibaramuka bagaragaje ubwumvikane buke bombi bashobora gukurwa ku myanya yabo."

Mu ijambo rya Minisitiri Paul Christian Makonda, yaburiye abakozi bo muri Minisiteri agiye kuyobora, ababwira ko atazihanganira abanebwe n'abatubahiriza inshingango zabo abamenyesha ko uwuzagaragarwaho kudakorana ishyaka azasererwa nta nteguza.

Minisitiri mushya Paul Christian Makonda, nyuma yo gusimbura Prof Palamagamba Kabudi wahawe izindi nshingano, yasabye abakozi agiye kuyobora kurangwa n'imikorere myiza kugira umuco w'ubwitange n'umurava mu kazi, anashimangira ko atazihanganira ubunebwe cyangwa imikorere mu bakozi ba Minisiteri nkuko tubikesha ikinyamakuru Mwananchi.

Minisitiri Makonda kandi yanabamenyesheje ko nta mukozi wa Minisiteri azatindaho amusaba ibisobanura mu gihe hagaragaye amakosa adashidikanywaho, ahubwo umukozi wagaragayeho amakosa azafatirwa icyemezo mu buryo bwihuse.

Mubyo yasabye abakozi harimo no kwemera kwihanganira gusonza , buri mukozi akanaharanira kunoza imikorere anasaba abashinzwe umuco mu Ntara gukorana umwete inshingango zabo aho gushyira imbere gusaba amafaranga agenerwa umukozi wagiye mu butumwa bw'akazi nta musaruro anagaragaza. Minisitiri Makonda yavuze ko Minisiteri ayobora yihaye igihe cy'umwaka umwe cyo kuyihindura Minisiteri y'icyitegererezo mu micungire y'abakozi .

Mu bikorwa by'ingenzi ateganya, Minisitiri Makonda yavuze ko yifuza ko Leta yaguriza urubyiruko rukorera kuri murandasi, amashiringi ya Tanzania ari hagati ya miliyari imwe na miliyari ebyiri kugira ngo urwo rubyiruko rubone ubushobozi bwo kugura ibikoresho bigezweho bituma rusakaza amakuru mu buryo bwa kinyamwuga.

Uyu mu minisitiri yanavuze ko mu rwego rwo kumenyekanisha irushanwa ry'Igikombe cya Afurika (AFCON ) 2027, agiye gushyiraho ishami rishinzwe itangazamakuru rikoresha indimi z'amahanga.

Uwari Minisitiri ucyuye igihe, Prof Kabodi yasabye Minisitiri mushya gukurikirana ishyirwa mu bikorwa amabwiriza 49 yateguwe na Minisitiri yarayoboye anavuga ko iyo Minisitiri ifite inshingango zo gusigasira umuco w'Igihugu.

Makonda Christian Paul ni umwe mu bayoboke b'ishyaka ryatsinze amatora muri Tanzania Chama Cha Mapinduzi ( CCM), akaba ari umugabo ufite igitinyiro muri politike ya Tanzania.

Mwana FA wari usanzwe yungirije Minisitiri wahinduriwe inshingango, ni umugabo ukunzwe cyane n'abakurikira imyidagaduro yo muri Tanzania by'umwihariko biganjemo urubyiruko, nawe akaba umuyoboke wa Chama Cha Mapinduzi (CCM) ariko bitewe n'imiterere yabo bombi, ibitangazamakuru bigaragaza ko bishobora kutazoroha gukorera hamwe kuri abo bagabo basabwa guhuza umugambi bahindura imikorere muri Minisiteri bayoboye.

Jan 14, 2026 - 23:04