issa
Gicumbi FC igiye gutangira kwakirira kuri Sitade yayo mbere yo gusoza Saison 2025/2026

May 21, 2026 - 08:35
 0

Ikipe ya Gicumbi FC igiye kwakira umukino wa mbere kuri Sitade yayo nyuma y’igihe irimo gutunganwa ngo ishyirwe ku rwego rwiza.

Ku cyumweru tariki 24 Gicurasi 2026, nibwo ikipe ya Gicumbi FC izakira umukino wa mbere kuri Gicumbi Stadium ubwo izaba yasuwe na Mukura Victory Sports mu mukino w’umunsi wa 33 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Ni umukino byitezwe ko uzitabirwa n’abakunzi benshi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abakunzi ba Gicumbi FC babarizwa mu karere ka Gicumbi bitewe ni uko bari bakumbuye ikipe yabo. Uyu mukino uzaba ukomeye kuko Gicumbi FC muri uyu mwaka yerekanye guhangana gukomeye ndetse Mukura VS nayo yifuza kuzamuka ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.

Ku itariki 5 Gicurasi 2026, UKWELITIMES tuganira n’umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yadutangarije ko iyi kipe ifashwa n’aka karere igiye kuba ikipe ikomeye ku buryo amakipe azajya ajya gukinira muri aka karere azajya agenda yikandagira bitewe ni uko izaba imeze.

Yagize ati “Iyi sitade ni igikorwaremezo kije guhindura isura nziza y’umujyi w’Akarere ka Gicumbi kuko ibikorwa by’ubucuruzi bigiye kuzamuka bitwinjirize, cyane ko no mu masaha ya nijoro izajya yakira imikino. Kandi turizeza ko ikipe ya Gicumbi rwose igiye kurushaho kuba ikipe y’ubukombe nk’andi yose akomeye mu mupira w’amaguru hano iwacu mu Rwanda.”

Nubwo iyi Sitade igiye gutangira kwakira imikino ya Shampiyona ariko ntabwo imirimo yo kuyubaka irarangira. Kugeza ubu ntabwo irashyirwamo aho abantu bishyuye VIP bazajya bicara ndetse hari n’indi mirimo itarasozwa. Abazicara muri VIP bazashyirirwaho amatente kugira ngo batazagerwaho n’izuba.

Ikipe ya Gicumbi FC nubwo yagoranye cyane muri uyu mwaka w’imikino, iri ku mwanya wa 13 n’amanota 35. Ikipe ya Mukura Victory Sports izajya mu karere ka Gicumbi yo iri ku mwanya wa 7 n’amanota 46.

Sitade ya Gicumbi FC yaraye isuwe n'abayobozi b'umupira w'Amaguru hano mu Rwanda.

Gicumbi  Stadium yiteguye kwakira imikino ya Shampiyona

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Gicumbi FC igiye gutangira kwakirira kuri Sitade yayo mbere yo gusoza Saison 2025/2026

May 21, 2026 - 08:35
May 21, 2026 - 08:41